nk’Imana, ngo ibyo avuze byose ntacyo bajya bongeraho. Byararuhanije kubibarutsa ariko nyuma baje gusobanukirwa uretseko hatajya haburamo abana bo kurimbuka. Basobanukiweko ari abapagani, kandi abapagani bagomba gushinjanya kuko ntabwo bakijijwe ngo buzure Umwuka Wera ubatsinde, ubemeze. Umurokore nyawe ntakeneyeko bamushinja akorwaho n’Umwuka ukamushinja, niyo mpamvu bakunze kuvugako turi abasazi, ngo tumena amabanga kuko icyo Umwuka agushinje akagira icyo akwemeza urakivuga, n’iyo ryaba ari ibanga ryo kugambanira igihugu, Umwuka ashatse ko urimena rirasohoka, uretseko azi ubwenge kurusha bose. Birumvikana rero ko bahise bumvako bayobye.
Niyo mpamvu nyuma Kiliziya Ntagatifu yakamejeje itangira kwiyandikisha ubupapuro buvugango ko bashyigikiye Gacaca n’utundi tugambo two kwikekakeka. Nashimye Imana ko abayobozi babizi ariko ndanababara kuko ntacyo babakoraho kuko barakomeye cyane ku isi yose, ni ba ndahangarwa, ariko umunsi ni umwe. Ibibazo byinshi nibo babiteza bakigira nyoni-nyinshi, ni nk’uruvu. Bagendana na Leta iriho kandi batayikunze, bafite amayeri menshi mu buryo bwo gukora kwabo barangajwe imbere n’ibikorwa bifatika by’amajyambere bihuma abanyepolitiki, n’ababikorerwa amaso. N’iyo babona ibitagendeka ugasanga bavugango turabizi ariko se! Politiki bariyo, ubwicanyi bariyo, ubugambanyi bariyo, inzangano bariyo, kurogana bariyo, guhirika ubutegetsi bariyo, ibi byose kandi bigakingirizwa n’Imana cyangwa Yezu, cyangwa Yesu kuri bamwe, babeshya. Ikibazo n’uko bibuza n’uwo Yesu yapfiriye kwikirizwa ngo azibonere ubugingo buhoraho.
Hari umwana w’umunyepolitiki w’igihe cya Kayibanda na Habyarimana, ni abanya Butare. Yari afite n’umwanya mwiza muri Leta yiyita iy’ubumwe. Yanyandikiye kuri internet antuka ibitutsi n’abashumba ba kera batashoboraga gutinyuka. Arangiza ankatira urwo gupfa. Kandi ise ntarwo bamukatiye. Ngo nibanshyire «hors d’état de nuire». Nawe unyumvire iby’aba bahutu koko. Uwo nakoranye na nyina twicarana mu bureau, twirirwa mu mpaka z’amoko yanga abatutsi nk’iki. Ubu muvuze byamuviramo gutoroka kubera wa muvumo nababwiye uzerera muri buri muhutu iyo hari agakomye ku cyuririzi cye. Na se twari tuziranye yuzuye neza idéologie ya Giparmehutu afite n’ingengabitekerezo yayo, yanga n’agasuzuguro. Rero ntagitangaza ko babyara iyindi idéologie, nonese ko nta Gakiza arabona yagira ate? Abapfuye bahagaze bose bankatiye urwo gupfa. Nonese bagire bate? Barapfuye kandi baziko ari bazima none ntibashaka kuzuka.
Ubu rero byaracitse ngo navuzeko itsembabwoko ari rusange kuri buri muhutu wese. Mbisubiyemo incuro ntabara ni «RUSANGE» kuri buri muhutu wese iyo ava akajya. Niko Imana yavuze kandi yabivuze ngo ibone uko ibakiza none abadashaka gukira nababwira iki. Buretse turebe ipfundo ry’ikibazo aho riri. Nasobanuye impamvu
