280

ya Rusange abumva barumvise intagongwa nazo zigomba kugira icyo zibivugaho. Birumvikana ko bitakwemerwa na bose ntabwo turi muri Paradiso. Muri izo ntagondwa hari abankatiye urwo gupfa ariko umenya bazapfa mbere yanjye, kandi nibatihana bazanarimbuka. 

Aha ngaha ndarakaye «ariko izuba ntiriri burenge», ngiye kuvuga nka Yesu nti : Nimugende mubwire izo ngunzu muti :… (uziko ari ingunzu niwe mbwira. Inyange ntibizireba). Ndarakaye cyane ibyo kubabara n’agahinda byarangiye ndarakaye. Uwo ninde uvuze ibyo atazi? Kubera kutamenya. Ninde ututse ibyo atazi? Kubera inyungu ze. Ninde udashaka gusobanuza ngo amenye? Ikibazo kitwa «ICYAHA RUSANGE» 

Cyera igihe cya Habyarimana hari itsinda rya animation ryaririmbaga ngo ICYO UTAZI, JYA UKIBAZA; N’UKIBAZA, UJYE UKIMENYA; N’UKIMENYA, UJYE UGIKORA. 

GACACA IZASIGA NKURU KI? 

Kuberako ari iyo mu mubiri izasiga ibindi bibazo byiyongera ku byari bisanzwe, bivugango ntibyagabanutse ahubwo byariyongereye byabyaye ibindi bibazo. «Mbabarira kuko hari bikeya cyane byabonewe ibisubizo», byiyongera ku byatumye ibaho noneho ibyanyuma birusha ibya mbere kuba bibi. Mvuze ibindi naba nkubeshye kuko nawe urabizi aho kugabanuka byariyongereye, bibyara ibindi bibazo. Kandi ibyinshi muribyo nta muti Leta yiyita iy’ubumwe ibifiye. Ese ko umuyobozi wa Gacaca yigeze guhamagara abanyamadini ku birebana na Gacaca baba hari ibyo bakoze? Nasabagako yakongera kubahamagara. Ko se aribo bafite umuti babishatse, babanza kwakira Yesu mu mitima yabo, naho ubundi keretse ahari babashyiriyeho budget (ingengo y’imali), ariko nabwo ntacyakorwa babanza kuyarwaniramo. Nabwo bikava n’aho byari byibereye, polisi ikongererwa akazi. 

Inama nagira ubuyobozi bwa Gacaca cyangwa Ubumwe n’Ubwiyunge ni ugusaba abanyamadini nk’uko babita, bakita ku gikorwa cya Gacaca na nyuma yayo. Nzabereka uko bizagenda nibamara kwemera, kandi bazakoreshe amafaranga yabo baka y’amaturo n’ibya cumi n’imfashanyo zo hanze nabo batange umusanzu kugirango twereke ababiligi ko natwe quand-même. Dushobora kwirwanaho. 

Muri make, Gacaca ikozwe n’Itorero yarangira vuba kandi neza ikazagira na nyuma yaho heza ariko hatajemo kurwanira amafaranga n’imyanya y’icyubahiro. Bigakorwa n’abafite umutwaro, naho ubundi bacyatsa nk’uko basanzwe babigenza. Ariko ibi byo ni ugukiza igihugu ntabyo gusigana bihari.