Kandi n’ubwo bavuga ngo Gacaca irangije imirimo yayo, ntibizakunda kuko imirimo yayo yarangira ari uko buri mujenosideri wese aciriwe urubanza rutari urwa kibera, kandi abarengana nabo bakabagira abere. Ubwo nibwo Gacaca izarangira. Igihe cyose bitazagenda kuriya, bizajya bihora bibyara ibindiii! Maze aho kubona ibisubizo tujye duhora mu bibazo byatewe n’itsembabwoko ryakorewe abatutsi, n’«icyaha rusange» ku bahutu. RWANDA we! Imana irimo kuvuga iryanyuma.
Hari bene Data b’amoko yombi (turaburamo umutwa ariko nawe azaza) turi kumwe mu ngamba turimo gufata zo kureba mu ntege nke zacu icyo twakora. Ariko umwe yaranshekeje ati ubushize ADEPR yarahanuye ngo Ibikomeye biraje, abageni benshi baratashye, amagare yaje, ati turabyemera maze turiyeza nta kindi cyabaye, twemeyeko ibikomeye bije amaraso agiye kumeneka menshi ko Habyarimana azapfa, n’ibindi. Ati turabyemera byose ntihagira igikorwa none ntabwo tubyemeye, twe ntidushaka gutaha none aha tutaragira icyo dukora ati «non»!
Koko bagomba kugira icyo bakorera Imana n’igihugu ariko se bazabikora gute? Nanjye sinshaka gutaha mu ijuru vuba ntakoze, ngo namamaze imirimo y’Uwiteka itangaje, kandi ndashaka cyane kureba u Rwanda rushya mu Mateka mashya azira uburyarya, nkareba iby’Imana yavuze, niryo sengesho ryanjye. Na nyuma yaho nzaba mfite akazi kenshi. Ariko ndanasaba ngo abapinze ubuhanuzi bose bazabeho hatavuyemo n’umwe kugirango tuzabiganireho nyuma. Ntimuzagire iyo mujya ngo numve ngo mwapfuye ntacyo byaba bimaze.
UWO UWITEKA AKUNDA ARAMUCYAHA. Urugero rufatika ni Isirayeli. Barakubiswe na n’ubu bagikubitwa nanone aha nandika ibi bene Abrahamu barimo kurwana barimo gukubitwa banze kumva. Nabo ni intagondwa na bene se b’Abarabu n’Abayisiraheli bahora bahanganye kuberako badahuje ba nyina. Bahora bicana gusa. Biriya ni ingaruka zo kutumvira Imana yabahamagaye uhereye isi itararemwa.
Iyo Imana yagutunze agatoki ko igushyize muri gahunda, komera mubonane uzirye rero kugeza igihe uzumvira n’iyo hasigara bangahe irongera ikabororotsa mu kanya nk’ako guhumbya. Ibyasenyutse ikongera ikemerako byubakwa vuba vuba.
Ndaproposa ko twabyandika gutya : Ubwose hari ibyaba biteye imbabazi cyangwa bihenze kurusha «URUSENGERO Salomo yubatse akaruyiha, nyuma ingabo z’umwami Nebukadeneza w’ibabuloni zikarusenya? Urundi rusengero rwaje kubakwa hanyuma, rwarundi abigishwa ba Yesu batangariraga ubwiza bwarwo, Abaroma se ntibaje bakarushwanyaguza bakanarusahura, ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi nk’uko Yesu yari yaravuze. Ibyo Abaroma basahuye sibyo banyweramo batamba ibitambo bya Misa. Ikabihorera ukagira
