Ikibazo ahari kitumvikana cyangwa se abakozi b’Imana cyangwa abayobozi b’igihugu mudashaka kumenya, nuko amaraso ameneka agahamagara andi (Kubara 35:33). Ateza akaduruvayo kuko ntajya ahwema gushaka icyakoreka na none imbaga. Kuko Satani aba afite icyo twita mu gifaransa «DROIT LEGAL» Ni uburenganzira bwuzuye ifitiye ibimenyetso simusiga biri mu Ijambo ry’Imana kuko niryo ituregesha. Ari nabyo byagiye biteza intambara z’urudaca mu Rwanda. Kuko yo iturusha kutumenya, iziko turiho umuhamagaro wo kumurwanya ibi bihe bya nyuma bibanziriza Impanda. Iyo twarezwe nka hariya mu Itangiriro 18:20, aba Sodomu baratakaga. Reba neza harimo ngo ababaregaga. None se twebwe nta baturega bahari? Abarezi barahari. Niba bitari bimeze bityo tukaba nta muhamagaro wihariye dufite, twabyihorera natwe tukamera nk’ayandi mahanga tukajya duhora mu ntambara, tutazi iyo biva n’iyo bijya. Ntabwo turi Sudani na Somaliya, ntabwo ari muri Irak na Afuganisitani. Ntabwo tuyobowe ubu nandika na Ahmadinejadi wa Iran… Turi umwihariko w’Imana, Yaratwirase byararangiye..
Dufite icyo Imana yatuvuzeho tugomba gutunganya byanze bikunze. Ntituzajya duhora mu ntambara, dutabara, dutera ibihugu duhora dupfusha abasore buzuweho n’umwuka w’ubukenya. Maze tugakomeza kwirengera amarira y’abapfakazi n’imfubyi n’ababyeyi babo n’abavandimwe babo. Kandi nta kiguzi watanga kuko ntayindi mpongano «kirazira gutanga icyiru ku mwicanyi» (Kubara 35:31), cyeretse amaraso ya nyiri ukumena yayandi, cyangwa akemera amaraso ya Yesu we wenyine mpongano ihagije itongerwaho ngo igabanyweho (Abaroma 3:25).
Kandi tukabikora ku mugaragaro uko bigomba gukurikirana, kuko n’ubundi ayo mahano twayakoze ku mugaragaro. Bene Data muri Kristo Yesu. Nababwiye kenshi ko igihugu cyacu cyahawe Satani, ndetse hari n’abandi baryunzemo, yewe n’abanyamahanga baravuze bararuha. Kugeza igihe tuzacyamburira Satani ku mugaragaro, kugeza ubu igifite ijambo kuko ntirava ku ntebe bayicajeho. Kugeza igihe tuzayiyikuriraho. Bamwe muri mwe murabizi ndetse kundusha. Ariko Imana itegereje icyakorwa. Ikibazo n’uko twarengejeho tugakomeza aho byari bigeze nk’aho nta cyabaye.
Bitwaye iki abakozi b’Imana mugiye hamwe nk’uko musanzwe muhuza ibindi cyane cyane biriya byo gusengera nk’amatora, bikaba mu Rwanda hose. Nko gushima Imana «Rwanda Celebration Mission», basi se nka Hope Rwanda ko muhuza mwese mukaza. Cyane iyo musengera amatora ya Perezida wa Repubulika. Cyangwa biriya bya P.E.A.C.E PLAN bya Rick Warren aho muhurira mwese. Byabatwara iki kino gikorwa nacyo gikozwe mu guhuza, bigakorwa muhuje umutima, mudasuzugurana, mutararikiye n’amafaranga mukunze gupfa, mutarebana aho mwaturutse cyangwa amoko, muciye bugufi mutarwanira no kubiyobora.
