Aha rero ADEPR n’abandi bake bari bahari icyo gihe bakabazwa. Abagize CPR. Numvise bavuga ngo Imana yarababwiye ngo «IBIKOMEYE BIRAJE, AMARASO AGIYE KUMENEKA, AMAGARE YAJE, NGO BABONA ABAGENI BENSHI. Ngo na HABYARIMANA ARAPFUYE… Kandi arakurikirwa n’amaraso menshi». Maze barabyakira, bamwe ndetse bariyeza ngo amagare yabo yaje batahe. Abandi kubera amoko barabyifuza, abandi bigira mu mashyaka ndetse baranayashinga. Maze biracika. Igihe kigeze babandi basenganaga (abahutu) nibo bishe bagenzi babo (b’abatutsi).
Ndetse bamwe banabiciye muri za Kiliziya no mu byo bita ngo ni «Insengero». Na n’ubu ngo baracyazisengeramo, bakanasomeramo na misa nyinshi maze. Singaye n’uwavuze ko izo nsengero zagombye kuba amarimbi, bakahubaka n’inzibutso za jenoside. Ariko mbona nabwo ntacyo byabwira ba nyirazo kuko ntasoni bagira, kuko iyo baza kuba ari bazima baba baragize icyo bakora. Ahubwo numviseko abubahiriza icyumweru baruhukaga kwica bakabanza kujya mu misa mu gitondo cya kare ngo babanze bahazwe bataza kugira umwaku, bafate n’imbaraga zo gukora neza. Maze abubahiriza Isabato bakaruhuka kwica ku isabato bakazongera irangiye. Ubwo abubahiriza umunsi wa gatanu nabo bararuhukaga. N’ibindi. Kandi na n’ubu ntibaremera ko babyishe. Ndetse abahutu bamwe bo muri ADEPR barahanuye ngo ni bumve uko Uwiteka avuze ngo «Nta kundi bagira Imana yatanze bene se b’abatutsi basenganaga ngo bicwe». Umva ubugome n’ubugoryi se. Uriya uwiteka bavuze n’uwo biremeye si uwaremye ijuru n’isi, ntabwo ari se wa Yesu Kristo.
Ikindi kibazo n’uko iyo umuntu atumwe kuburira abantu ahinduka umwanzi. Kuko Imana iba itegerejeko hagira uvuga ati «Twarabyishe Mana». Iyo abuze Imana niYo iba ifite ikibazo. Ariko usanga bose bigira ba KAGARARA, ngo barabitunganije. Bakanga kuva ku izima. Icyo gihe benshi barabizize, barafungwa abandi baricwa ngo bararwanya ubutegetsi bwa Habyarimana ngo baravuze ngo azapfa. Icyo gihe nanjye nangaga abarokore cyane nari mu bogezagako Habyarimana yagombaga guhamaho ubuziraherezo. Koko amatwi arimo ubufana ntiyumva amakosa. Kandi amaso «afana» ntajya abona amakosa. Namwe munyumvire ukuntu abantu bazira ubusa. Uvuzeko nyir’urugo yapfuye niwe uba wamwishe ko n’ubundi aba azapfa? Ubu se baramurwanyaga cyangwa baramuburiraga? Benshi barahaguye, abandi barafunzwe bazira ubuhanuzi. Kuko biragufata ukenda guturika ugahita uvuga utitaye ku bikangisho. Kuko muri wowe haba harimo imbaraga ziruta ibikangisho. Ibyo ndabizi neza, nibyo nzira.
Nyuma y’itsembabwoko idini ryiyise Itorero ryakomereje aho byari bigeze. Nimvuga idini ryiyita Itorero mujye mwumva babandi baterana biyitirira Izina rya Kristo nyamara batarigeze baca bugufi ngo bamwemerere abejeshe amaraso ye bakizwe. Kugirango umuntu yinjire mu Itorero rya Yesu Kristo agomba kubanza kwezwa
