300

KUGEZA UBU IMANA NTABAHUJE YABONYE. Ahubwo ibona aho abavuye hamwe bapinga abandi bavuye ahandi, maze nabo barangiza bagashwana bapfa ubusa bw’amafaranga y’amatiku n’ibyubahiro n’ubusambo bw’indengakamere. Hakaba na ba Nyakubahwa ngo bageze kuri TOP, bangana urunuka, iyo myuka y’inzangano ikinjira no mubo bayoboye, maze aho umwe ari undi ntahaze. Bagapingana bukira. Aho niho haziramo igifaransa n’icyongereza. Ibi byo bifite imizimu yihariye. Umuntu umwe yaramushatse iramubura. Si wowe, ahubwo ni wowe nanjye. 

Si jyewe ahubwo nijye nawe na bariya duhuje, niwowe na mwene so muhuje umutima n’inama kuko muhuje n’igihugu n’agakiza n’ibindi. Naho ibyo kuvuga umuntu umwe bisanzwe byo, abakiranutsi barahari, nawe urahari, n’undi arahari. N’igihe cya Sodoma Loti yari ahari. N’igihe cy’umwuzure Nowa yari ahari. Kuko kwizera niko kuduhwaniriza no gukiranuka. «3Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?». Kuko iyo wizeye biguhwaniriza no gukiranuka. Yewe n’abejejwe barahari kuko twezwa n’amaraso ya Yesu n’Ijambo rye. Impanda ivuze none aha ntihabura abagenda. Ariko isuzume nawe urasanga hari agatsiko urimo. Hanyuma aba Yesu ukababwirwa n’imbuto zabo bera, n’ukuntu bakurikiza Itegeko Yesu yadusigiye ubwe ryo Gukundana, ko aricyo kimenyetso kizagaragaza abe. Iri tegeko niryo nise irya cumi na rimwe (11). 

Ibi byombi byahemuje benshi. Imana itubabarire, kuko abantu bigishijwe nabi babona ibitangaza bikoreka ngo ubwo nibwo haba hari Imana no gukiranuka no kwera, ariko siko Ijambo rivuga, kuko na Satani yakajije umurego mu kwiyoberanya. Hanyuma se babandi azabwira ko atigeze kubamenya ni abapagani? Si abazura abapfuye ubu? Si abasengera abantu bagakira indwara? Ntimwishuke ntabwo ahakorerwa ibitangaza hagaragaza kumvira Imana. Ntimukabivange. Ahubwo nanakongeraho ko na Satani akora ibitangaza byinshi. Ahubwo icyo mushigaje ni ukumenya iby’Imana n’ibya Satani. 

Bene Data bakundwa, turimo kureba amajyambere yikorerwa na Leta y’Ubumwe tukagirango hari uruhare tubifitemo, tukagirango n’Itorero naryo rirajya mbere, nyamara namwe murabizi ko abitirirwa izina rya Yesu dusubira inyuma cyane mubyo kwizera no mu mikorere twaratandukiriye cyane. Abigisha babwiriza baravuga ibicuramye, barahanura amajyambere gusa, amamodoka, amazu, visa, Amerika, no guturisha amafaranga mu buryo busigaye buteye isoni n’iseseme. N’ibya cumi byahahamuye abishakira Imana, impanda ikaba izasanga bicira imanza z’uko bibagiwe gutanga icya cumi, ko haburagaho make kuko yajyanye umwana kwa muganga ubwo ngo akaba agiyemo umwenda Imana, ayandi yayishyuye minerval y’umwana cyangwa se yishyuye inzu, kandi iyo ayatanze mu rusengero bihwaniramo ntibamwibukira abana. Ni ubusambo n’ubugome bigomba kwangwa urunuka. Kuko ngo hari abagomba