kubeshwaho no kwizera hakaba n’abandi bategereza ko babaha kandi bakabahera igihe, bitaba ibyo bakabatuka, cyangwa bakabatoteza, ndetse bakanabasengera imivumo ngo ibazeho, bakabirukana no mu byo bita ibyabo. Kandi ntaho bene uwo ajya kuko aba ari munsi y’itegeko atubahiriza.
Rero kuberako batigishwa kuyoborwa n’Umwuka ngo babone kuba abana b’Imana nyakuri. N’ayo mategeko ntibazayashobora, azababohana n’ababigisha bafite ibindi bicungira maze bibarimbuze. Impanda izabata, na babandi babigisha ibijya munda zabo nabo ibate. Iki sicyo kigendererwa mumbabarire, ndabavangiye nari ntombotse uretseko nabyo biba bindya. Nzashyira mbivuge nabyo. Ubutumwa bwarapfuye, turi muri «prospérité» no mu bigezweho, ariko ikigendererwa ni igihugu cyacu dusangiye, jye mvuga nk’IMBUZI gusa wakumva utakumva, ariko ndagusaba kumva.
Indwara yashegeshe idini ryiyita Itorero (abakirisito) bene Data, yitwa GUSUZUGURANA no GUPINGANA, kandi biganisha ku gihombo kitazishyurwa. Ngaho rero mbibabwiye mfite umubabaro n’agahinda binshengura umutima, imyaka yose ishize, ibyo nagombaga gukora Imana yanshoboje narabikoze k’ubw’u Rwanda, none Imana irashaka RUSANGE kandi Satani nawe arubikiye ategereje ko isaha Y’Imana igera kuko nawe agasuzuguro k’Umunyarwanda «hutu-tutsi» arakazi. Ubwo Satani nayo itegereje yihanganye ko dukomeza kutagonda amajosi maze igahabwa akazi, yikundira, yahamagariwe, ifitiye n’umutwaro, udatuma igoheka, n’abadayimoni bayo; ako kazi ni : KWIBA, KWICA, NO KURIMBURA, no kuba SE W’IBINYOMA N’UBUGOME BWOSE.
Gahunda yo gukiza igihugu irahari, uko byagenda bikurikirana, ndabizi, ariko sinayikora jyenyine. Birasaba abamfasha kuyisohoza, birasaba ko byemerwa na ba nyakubahwa. Abo ni abahagarariye amatorero cyangwa se amadini yemera ko Yesu ari Umwana w’Imana kandi ko yapfuye akazuka, kandi ko azagaruka gutwara Itorero, kuko bitabaye ibyo ni hahandi babirwanya, ntibyarenga umutaru bahita bavugako ari iby’umusazi washonje, uhora ashakisha imibereho. Ko nshaka kugarura MRND na CDR, bagahita bahimba ibintu bitabaho nk’uko byagiye bigenda igihe cyose nagerageje kubabwira iby’u Rwanda n’icyakorwa. Kandi bahita banabuza abakirisito bita ababo kubizamo. Abandi nabo, babizi kandi babishaka, ubwoba buba ari bwose, ngo batinya gufungwa no gupfa baramutse banyuranije n’ibyo Leta ivuga cyangwa abayobozi b’amadini. Bahitamo kubyihorera bikajya iyo bigiye. Ndetse abenshi baba banashakako bihirima.
Ariko abo nta kibazo bajya bagira. Abanyabinyoma, abanyamanyanga, abajura biba iby’abapfakazi n’imfubyi n’abandi nk’abo ntawe ujya ubamagana barasugira bagasagamba, kandi Imana irabihorera, kuko usenya urwe umutiza umuhoro. Imana
