303

yabo akenewe muri kino gikorwa kuko bayashyizemo badutegeka kuvuga ibyo bashaka. 

Nanone turabasaba kuba indorerezi kandi zirebera kure, bashatse banahama n’iwabo. Ntabyo kwitereka amacupa y’amazi ngo bari mu manama yo kubyigaho, bashakashaka icyabiteye, banasuzuma neza niba byaranabaye, bari muri za hotels. Ibyo nibikorwa neza bizahesha abatutsi nabo kwihana ibyaha byabo nabyo bitoroshye. Bakihana amaraso y’abahutu bamennye kubera umujinya wo guhora. 

Byumvikane neza, abahutu baramutse batabanje n’abatutsi ntabyo bakora, maze bikabyara kwicecekera, hagategerezwa umujinya w’Imana gusa. 

• Gukora iminsi ITATU (3) nta kazi mu gihugu hose yo kuririra Imana nk’uko Nineve byagenze. Ikazabanzirirwa n’iminsi 40 izakorwa n’amatorero ya gikirisito yose yo mu Rwanda, ashyize hamwe dusengera igihugu nta bindi tuvanzemo, twarenze ibyo dupfa byose. 

Kubanza kwihana kw’abahutu niryo pfundo, niho ikibazo giteza ibindi kiri, ntakindi cyakorwa mbere yabyo, byaba bicuritse nk’uko byagiye bigenda. Itsembabwoko ni icyaha gihanikira ibindi, ntakikibanziriza. 

Abatutsi kubanza kwihana Imana yabareba neza, ariko bakiza ubwabo bugingo ntibakiza igihugu, kandi baba basutse ku bahutu amakara yaka ku mutwe. 

Iminsi irahita vuba, abahutu nibatihana bazateza izindi ntambara mu mwuka no mu biri, noneho itari iy’itsembabwoko kuko ntarindi tsembabwoko rizongera kubaho. Ahubwo izaza mu bundi buryo udatekereza. Guteza iyo ntambara ntibivugako aribo bayirwana bonyine, cyangwa ko aribo yahitana bonyine, ahubwo nibo baba babiteye. Kuko nta tsembabwoko rizongera kuba mu Rwanda, Imana izabumbira aya moko yose y’Abanyarwanda mu bugome kuko yose atagonda ijosi, maze iyakubite cyane, iyababaze, maze abazacika ku icumu, abe aribo izakoresha ibyo yagambiriye (Abaroma 11:32). Uyu murongo uwitondere cyane. 

Menya kandi ko abazacika ku icumu noneho si abatutsi gusa ahubwo ni aya moko yose y’Abanyarwanda. Hazasigara mbarwa bo kubara inkuru bazumvira Imana, n’abandi bagiriwe ubuntu bazatinya Imana nyuma. Kandi menya ko kuva isi yaremwa Imana ihanisha abantu abandi, nabisobanuye birambuye, uko izaba yabigennye, abazasigara bazaba bahinda umushyitsi noneho, kandi bazaba bashizemo agasuzuguro; Imana izajya ivuga bumve vuba kuko n’amoko azaba