Ayo rwose Imana yarayumvise. Nyamara se abayasenze hafi ya bose bararokotse bahita bigira muri gahunda. Nkubwize ukuri ko Imana byayibabaje cyane. Ndasaba Imana ngo duhuze tubone gukora ibyo ishaka kuko nta n’umwe uzitirirwa iki gikorwa, nta chef wacyo uhari uretse umwe ukomeye gusa ariwe Mwuka Wera w’Imana.
Na babandi nabo ngo baba bategerejeko ibyahanuwe bisohora, kugirango babone kubyemera, byaba byiza, byaba bibi, abo nabo Imana ibababarire, ntabwo baba bazi ibyo bavuga. Ubushize twabonye ubuhanuzi bwinshi, ntitwumva, sinzi mu by’ukuri uko twari tumeze. Koko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni. N’amaso «afana» ntabona amakosa. Ariko agahinda mfit: iyo kiriya gihe mba mfite uyu mutwaro, nkaba narahishuriwe ibyo nzi, wenda ntawamenya nari gusakuza hakagira ikivaho. Hakarokoka bake wenda bagatoroka iteka rya Gehinomu. Ariko nanjye nari mfite uruhande mbogamiyemo, ntacyo byari kumara. Ubu bwo rero, n’iyo mutakumva, ariko nibura mw’ijuru baca imanza zitabera, batagira amatiku n’inzangano n’amashyari adafite ishingiro, bazabishyira mu gitabo cy’urwibutso bizandikwa ngo «MU GIHE GISA N’IKI» M. E. Murebwayire yabwiye abiyita Abanyarwanda mu gihe gikwiriye icyabahesha amahoro baranga. Ndetse n’Imana izampemba kubera kuyumvira no kwitangira umurimo wayo.
Tanga abandi kubyumva no kubishyira mu bikorwa, umusanzu wawe ni ingirakamaro, kandi uzaba wigiriye neza, ugiriye n’igihugu cyawe umumaro. Mu mateka Imana izabiguhembera n’abazagukomokaho bazitwa abahire, kuko uzaba warabateganirije muri iki gikorwa cy’ubutwari, uzaba ubasigiye umurage mushya, kandi ni no kwiteganyiriza ubugingo buhoraho.
Ngaho Torero ry’Imana mu Rwanda, mbagejejeho uko nshobojwe muze dufatanyirize hamwe kumvira Imana, tuyicire bugufi maze tubone kuragwa ibyiza. Imana ibahe umugisha muyumvira.
