Ndagirango turebere hamwe uko biteye : Ntibitangaje kuba ukora ibintu bisa n’ibyo so, nyoko cyangwa undi wo mu muryango yakoraga. Ikindi n’uko ibyitwa «karande», bikurikirana uwo nguwo kugeza abyikuyeho. Gukomereza aho uwo ukomokaho yaragejeje. Akabyanga ku mugaragaro, akitandukanya nabyo, byose bigakorwa n’abo gusa bemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Kuko ubundi numéro bahamagara yose ntibaho. Ntayindi nzira bicamo. Nta nzira z’ubusamo n’ubwo bamwe bagerageje kuzishaka. Abenshi kandi ni abo bihitana kubera kutamenya. Bitabaye ibyo byokama igisekuru bikaba uruhererekane rwa za karande.
Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi za karande. Ni ibyaha bikurikirana abantu ukibaza aho bibafatira ugaheba. Ariko biba bifite imvano. Reka turebe ingero nkeya muri Bibiliya. Mu Itangiriro 20:1-3, Aburahamu yarabeshye bituma umwami w’i Gerari acyura Sara, maze iyo karande yo kubeshya yoma no ku rubyaro rwe :
«1Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y’i Kadeshi n’i Shuri, asuhukira i Gerari. 2Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w’i Gerari atumira Sara aramujyana. 3Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk’intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.”» (Itangiriro 20:1-3).
Aburahamu ibi binyoma agomba kuba yari yarabikuye mu gisekuru cye. Byatumye n’umuhungu we Isaka aza kubeshya ikinyoma gihuje neza nk’icyo se yabeshye.
«6Isaka atura i Gerari. 7Abantu b’aho bamubaza iby’umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b’aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.» (Itangiriro 26:6-7).
Hari byinshi Bibiliya ivuga kuri ibi byaha bya karande. Urebye inkuru z’umwami Dawidi n’abandi. Ushatse nawe wakwiheraho mu muryango wawe.
Hari rero nk’uko nabyanditse haruguru, imyuka ikurikirana umuntu, umuryango, amoko, amashyaka ya politiki, ishyanga, igihugu, umugabane (continent), n’ibindi.
No mu Rwanda imyuka irahari ariko iy’ingenzi ni iyi itandatu ikurikira :
1. Umwuka wa Cyami ariwo wa Gitutsi cy’umwimerere
2. Umwuka wa MDR Parmehutu Gitarama (Nduga)
