314

IGICE CYA 7 : UMUHUZA-MWUNZI 

«5Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, nawe ni umuntu, ariwe Yesu Kristo 6witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo» (1 Timoteyo 2:5-6

«17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. 18Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi, 19kuko muri Kristo arimo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro». (2 Abakorinto 5:17-19). 

Ibyo ugiye gusoma cyangwa se kumva ntabwo aribyo nize mu ishuri rindi ahubwo ni «IHISHURIRWA» riva ku Mana n’Umwuka wayo Wera. Nkaba nsabwa kubibagezaho kuko ndi «IJWI RY’IMBUZI», mburira abantu ngo bumve babeho cyangwa bange bapfe, kandi iyo mvuga gupfa hano bahita bumva gupfa by’umubiri kuko nibyo benshi bitinyira. Bakunda kubaho ntacyo bamaze, ndetse abenshi bakica byinshi. Ariko hari urupfu rwo mu Mwuka rwo kurimbuka iteka ryose, izi mpfu zombi zirahari. 

Nasobanuriwe n’Umwuka w’Imana icyo «Umuhuza» aricyo n’icyo «Umwunzi» aricyo. Ku birebana n’ibyabereye mu Rwanda kuko ni igice cy’umuhamagaro wanjye, ni igipande kinini ku byo nahamagariwe byose, ubwo nawe wahamagariwe ibindi none ndaje ngo twuzuzanye. Humura nta bwenge nkurusha kuko buva ku Mana (Yobu 28:28). Ntunabyibazeho cyane kuko ntacyo byakumarira, gusa ndagirango dufatanye gusobanukirwa icyo Imana ishaka ku Rwanda tugikore maze iduhe amahoro arambye. Muri byinshi yambwiye kuvuga noneho ngeze no kuri iki gikorwa kitoroshye, nakunze cyane nkagitekerezaho, nsanga Imana ariyo Nyabwenge yonyine gusa. 

Noneho nta n’ubwo bitureba twenyine nk’Abanyarwanda, birareba na buri wese ukeneye gusobanukirwa no gukorera Imana mu murimo utoroshye Yesu yasize aturaze ariwo kwiyunga nayo twarangiza tukayunga n’abandi (2 Abakorinto 5:18-19). YESU USHIMWE! 

Kuba UMUHUZA-MWUNZI mbituye abiyita Abanyarwanda bose iyo bava bakajya; mbituye cyane cyane ariko abo nkomokaho bakiriho, n’abankomokaho nshima Imana Data wa twese ukitubeshejeho; mbituye abatari bazi ibyo barimo bakoraga uko bashoboye ngo bagerageze gukora Ubumwe bubanziriza Ubwiyunge bw’abiyita Abanyarwanda cyane cyane abahutu n’abatutsi. Imana Data ihabwe icyubahiro, Umwami wanjye Yesu anezezwe n’imirimo yampaye itoroshye nkaba nyisohoza ntitaye no ku buzima bwanjye, kubera imbaraga ze zinkoreramo cyane. Ndamushimira ko yasanze ndi uwo