ngo kimusobanurire imibereho y’ibiri imbere, kuko umuntu buri gihe aba akeneye kumenya ibizamubaho biri imbere. Iyo uvuze Imana buri wese akumva iye, ntakibazo bitera, ibiganiro birakomeza kuko buri wese aba aziko Imana ye ariyo imushoborera byose, iyo bari mu kabari banywa nta kibazo kuvuga Imana n’ibyo yabakoreye banayishimira ko yabahaye ayo kunywa inzoga no kwiba neza, kwica neza, no gukora amanyanga yose. Buri wese aba arwana ishyaka ry’Imana ye.
Ubwo umujura nawe aba afite ibimufasha kwiba, umwicanyi nawe aba afite ibimurengera ntafatwe, umusambanyi nawe aba afite iyo bakorana, umunyabinyoma nawe n’uko, ewe n’umurozi nawe aba afite iye ituma uburozi bwe butaraza, n’izindi mana buri wese uko yayemeye.
Maze wavuga uti : «Yesu» ibyari inama bigahinduka impaka, intonganya zigatangira buri wese akarengera Imana ye. Impamvu nuko Yesu Umwana w’Imana ariwe shusho y’Imana itaboneka, niwe wigize umuntu kugirango abone uko adupfira, kuko iyo Imana iza kuza ntacyari gusigara, mujye mumenya. Yesu yabaye umuntu kugirango aducungure aduhuze na se atwunge nawe mu rupfu rwe kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Kuki mutumva? NiWe Imana yashyizeho kuba Umuhuza wayo natwe, niWe wenyine wakiranukiye muri iyi si, ahita atsindira no kudupfira, bimuhesha no kuzukana icyubahiro. Ubu yicaye iburyo bwa Se adusabira. acheter flagyl ovule en ligne
Kuki mutamwizera? Uyu rero ni ikimenyetso kigirwa impaka nk’uko byanditswe kuri We (Luka 2:33-34). Aha kuri Yesu niho hari ikibazo muri dosiye y’Imana n’umuntu. Yesu niwe kimenyetso kigirwa impaka. Nk’uko ku wiyita Umunyarwanda aho ikibazo kiri ari «ku buhutu» no «ku bututsi». Umuhuza ntibimworohera guhuza, kuko impande zombi ziba zirebana ay’ingwe, cyane cyane uruhande rugira amahane ni urwakosheje, kubera kwanga kwemera amakosa, kwemera ibyaha. «Umwuka wa Adamu».
Abakosherejwe baba bababaye, bafite n’umujinya, biragoye kubasanga, hagomba igitambo, icyo gitambo gituruka mu ruhande rwakosheje, biraruhije kwisobanura, kenshi ufatwa nk’icyitso umugambanyi, intasi n’ibindi, kuko buri ruhande rugufaka uko rushatse. Birasaba umuhuza kwihangana gukomeye kugirango azarangize inshingano kugeza igihe azabahuriza byuzuye. Iyo ubahuje, ntiwibeshye ngo byatunganye, ntiwemereko bahita basabana kuko impande zombi zirarwaye «wihita ushyiraho morali», wa muhuza we, wirindeko begerana bahita bafatana bakarwana kuko bafite amagambo menshi, buri wese arashaka kwisobanura ngo abe umwere.
