320

rwashiriye hagati y’umwenda. Poste à souder ntacyo biyibwiye nk’uko urushinge ntacyo byarubwiye, nk’uko umusaraba ntacyo byawubwiye, kuko biriya ni ibikoresho byo kunga, byo kubabaza gusa. Umusaraba ntabwo ubabara ahubwo ukoreshwa mu kuwubabarizaho. Urushinge ntabwo rubabara ahubwo rurababaza. 

Poste à souder nayo n’uko ikoreshwa mu kubabaza étain kugeza aho ishiriye mu byuma byombi, yo iranasakuza cyane nk’itabaza ivuza induru kugeza aho ishiriye. Nta muntu n’umwe wari wayigirira imbabazi uretse kuvuga ko isakuza cyane gusa. 

ABAHUZWA BOMBI BARABABARA 

Abahuzwa bombi bafite amahane no kwisobanura buri wese yishyira aheza, bafite n’ikibazo cy’uwo nguwo wihaye kubaganiriza ibyo badashaka, kwiterera mu byabo kandi batabimutoreye, kuko bose ni inkomere, bazi kuregana gusa. 

Urugero : Imana yareze umuntu ibirego biteye ubwoba, kuva yamurema, umuntu nawe yanga kwemera ibyo birego, intambara ivuka ubwo. Ku birebana n’Imana n’abantu, muri Edeni Imana yemeje umuntu icyaha, umuntu yanga kwemera, baratandukana. Umuntu yagombaga guca bugufi kiriya gihe aranangira, maze Imana igenda ibabaye kuko yamukundaga cyane, ihakura igikomere gikomeye. Maze icyo gihe umuntu asigara mu bibazo by’urudaca, byanamuviriyemo no gupfa. Kugirango bazongere guhura hari ibyo babanje kugerageza bitatanze umuti ahubwo byarorosaga gusa, byarenzagaho, aricyo gihe cy’ibitambo, amategeko, Abalewi, (soma igihe cy’amategeko n’ibitambo). Wagirango Imana yari mu bushakashatsi bwo kuzagera ku muti nyamuti ariwo Yesu Kristo. Cyari igihe cy’inzibacyuho cyategurizaga Yesu. Kuko igihe cy’ibitambo cyari igihe cy’imiti igabanya ubukana. Bigereranywa n’iki gihe, nibyo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igerageza gukora : Ingando, ubusabane, kutavuga ku moko, kuyakura mu ndangamuntu, na twese turi Abanyarwanda, n’ibindi… Ibi byose ni ukorosa, kurenzaho, ni ibigabanya ubukana. 

Biriya by’Imana n’abantu by’ibitambo by’inyamaswa n’amategeko ntibyabuzaga Imana guhora icunga, ihanganye n’umuntu mu ntambara, guhana birenze urugero, guhorana umujinya, incyuro za buri gihe, inzika zitashiraga. Bahuzwaga n’ibitambo bitari bifite imbaraga zo guhosha burundu uburakari bwaterwaga n’ibyaha byakorwaga icyo gihe, n’ibyari byarakozwe mbere, kuko byose byoroswaga. Aho Imana yibukiraga yakuragaho icyorosheho, maze ibyaha byabo bigahita bigaragara, igatangira kubacyurira n’ibihano rugeretse. 

Reba mbere y’amategeko, igihe cy’umwuzure, Sodomu na Gomora n’ibindi. Ni kimwe n’ibikomere by’abacitse ku icumu rya jenoside.