Ariko uwo batazi se bashobora kuba bazi nibura nyina. Abazi Imana bo birirwa bashima ko yabahaye igihugu, abatayizi bazi ko ari imbaraga zabo. Bigeze kujya bambwira ngo ko ntajya nshima? Nsubizako ntashobora gushima Imana ko yampaye iguhugu kuko ntabwo nigeze nkivamo, ko ahubwo nayishima ko ikindindiyemo. Nabyo byabyaye indi dosiye bajya kubinsobanuza neza. traitement plaquenil sans ordonnance
Yesu, nk’Umuhuza-Mwunzi, yabanje gusobanura icyamuzanye ntibasobanukirwa. Ati ndi Umwana w’Imana, ndaje ngo mubone ubugingo ndetse mubone bwinshi (Yohana 10:10). Ati ubwo mundeba aha undya ntazasonza, ati ndi umuzabibu namwe muri amashami, ati Aburahamu atarabaho «NDIHO». Nabo bati nturagira n’imyaka 50 none ngw’iki? Kandi bahitaga bafata amabuye; abahutu bo bafata imihoro, n’abandi nabo baba bafite ibyo bafata bifite andi mazina nk’akandoyi n’ibindi. Yesu ati nzasenya uru rusengero mundatishije ndwubake mu minsi itatu. Abanyamubiri ntibasobanukirwa batangira inkuru za Salomo, ngo uko yarwubatse imyaka 40.
Ahatari ihishurirwa abantu bahinduka ibyigenge gusa. Ko yavugaga umubiri we se ntibyabayobeye. Bikunze kubayobera. Yesu yabasubiriye mu mateka n’amategeko ya Mose, abemezako ariwe ibyahanuwe byavugaga, kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe, ariko abanyamubiri baranangira. Ati ndi muri Data nawe aba muri jye. Akaba arabahanikiye. Ati nzapfa nzuke ku munsi wa gatatu nk’uko Yona yamaze iminsi itatu mu nda y’urufi, ni nako Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu mu nda y’isi. Baranabimucyuriye ku musaraba ngo niyikize. N’ibindi byinshi. Hari ibintu byinshi Abayuda bahuza n’abiyita Abanyarwanda, umenya koko hari icyo baba bapfana. Ibyo nagenzuye ni ubugome no gushinyagura, no kwibagirwa vuba, no kutumva inkoni. Hari n’ibindi ariko banza utekereze kuri ibyo nawe uhite wisuzuma.
Birandyohera ibya Yesu! Maze yungamo ati ni jye «Nzira n’Ukuri n’Ubugingo», ati naje gutanga ubuzima bwanjye kubera mwebwe; maze bamusubirisha kumubamba, n’uko Ibyahanuwe birasohora, basohoza ibyahanuwe bibi kuri bo.
Umuhuza asobanura ibyabaye, agasubira mu mateka agacukumbura, ariko kugirango azumvirwe birakomeye. Kuko muri bene wacu harimo intagondwa nyinshi, arizo nita «inkomere». Zifite amateka acuramye, zarize kandi zigendana ikinyabupfura, zizi ubwenge bw’isi, kandi inyinshi ziba zifite inararibonye.
Umuhuza niwe ufata «rendez-vous», gahunda y’imishyikirano runaka. Umuhuza niwe utanga ijambo, kandi abaza ibyo ashaka kuko niwe uzi ibibazo, abandi bagomba kwirinda kumuca mu ijambo. Umuhuza ni umwe, umwunzi ni umwe, nyuma niho haboneka abahuza benshi bemeye kugera ikirenge mu cya wa wundi wa mbere.
