Icyo gihe biroroha, kuko haba habonetse «abunzi» benshi bemeye iby’Umwunzi wa mbere. Hagomba umuhuza utangira ari nawe mwunzi, hakazaboneka abandi nyuma.
Umuhuza arangiza akazi akagejeje ku kunga, agahita ahinduka umwunzi. Dore uko bikora.
KUBA UMUHUZA NICYO CYICIRO CYA MBERE : Twacyita «igihe cy’imishyikirano».
KUBA UMWUNZI NI ICYICIRO CYA KABIRI : ni igihe cy’ubwiyunge, ni igihe cyo kwihana no gucishwa bugufi, ni igihe cyo kujya ku musaraba, ni igihe cyo gupfa UBUMWE NI ICYICIRO CYA GATATU : Twacyita «igihe cyo kuzuka».
Aya ni amahame atatu agendana n’ubwiyunge. Yesu yagiye hagati y’Imana n’abantu kugeza abungishije urupfu rwe rwo ku musaraba. Yesu niwe wishyizeho ibyaha by’abari mu isi ku musaraba Imana imutera umugongo, baramushinyagurira n’ibindi bibi byinshi, aranapfa.
Yesu amaze kuzuka niho habonetse «UBUMWE BWUZUYE» bw’Imana n’abantu, havuka Itorero ariryo wowe nanjye, na n’ubu rirahari n’amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. Nyumva neza «simvuze amadini n’inyubako z’impande enye, n’abiyita ko ari Itorero». Mvuze Itorero ryavukiye i Gologota, mu bise by’Umwami wanjye. Amaze kuzuka niho habonetse abo byagiriye umumaro kubera imbaraga zavuye mu rupfu rwo kunga (kubabazwa no gupfa). Niho habonetse imbuto z’abizeye gucungurwa kwabo, Amen!
Nyuma y’abahutu kwihana no kubabarira, na nyuma y’abatutsi kubabarira no kwihana nibwo hazaboneka imbuto z’ubumwe. Hazaba harangiye Guhuzwa no Kungwa.
GUHURA = GUHUZWA kugirango bavuge ibyabaye n’intandaro yabyo, hakaba gucukumbura byose, buri wese aba afite ijambo, yaba abeshya yaba avuga ukuri, kuko ni igihe cy’impaka. Amateka agomba gushyirwa ahagaragara, ibyaha byose bikajya hanze, kandi no gutongana biremewe, no gucyurirana nabyo ni ngombwa no kurakara cyane, kuko «mu guhuzwa» niho byose bigomba gusohokera.
KUNGA = KUNGWA niho habonekera imbabazi zivuye ku mutima zirehejwe n’Umwuka Wera. Imbabazi zisabwa na babandi bakosheje, bagera aho bakemera ko aribo banyamakosa; zigatangwa n’abakosherejwe. Mu kunga nta mpaka zibaho kuko uruhande rwakosheje ruba rwanoze rwemeye kujya kubambwa ku musaraba, no gukorwa n’isoni z’ibyo rwakoze, impaka ziba mu guhuza gusa, kuko niho baba bakiri bataraga.
