UBUMWE = KUZUKA, nicyo gisubizo kivuyemo. Amen! N’ubwo hatanzwe igiciro gihanitse cy’uko yahemukiwe, Imana ntabwo ishobora gutanga imbabazi uwayihemukiye atazisabye niyo wagira ute!
Iryo ni ihame ryayo. Reka nsubiremo nti Imana n’ubwo hatanzwe impongano ihagije yayinyuze, ntabwo ishobora gupfa gutanga imbabazi gusa. Kuko yuzuye imbabazi, ziba zihari nyinshi kubera Yesu umwana wayo, ariko bisaba ko nyirʼamakosa azisaba. Hanyuma ikabona kuvugako utazababarira nawe itazamubabarira. Ni irindi somo rirerire (Mariko 11:26).
Igikoresho cyakoreshejwe kunga Imana n’abantu ni : umusaraba. Igikoresho ku mwenda ni urushinge.
Igikoresho ku cyuma ni «poste à souder».
Igikoresho ku bahutu ni abatutsi.
Igikoresho ku batutsi ni abahutu.
Bisobanura ngo
– Yesu ku Musaraba.
– Urudodo mu rushinge.
– Baguette muri poste à souder.
– Colle mu rubaho.
Ngaho nawe reba wowe muhuza-mwunzi igikoresho bagukoreshaho ngo wunge. UMUHUZA-MWUNZI agomba kuba muri matière imwe n’abo ahuza, abo yunga : Abanyarwanda niyo matière y’umuhutu n’umututsi. Yesu akaba yarahindutse umuntu. Urudodo ni matière y’umwenda, Baguette ni matière y’icyuma. Umenya na colle iva mu biti kuko niyo ibifatanya. Ibindi waba uzi nawe usabwe kubishyira ahagaragara. Ibikoreshwa ngo bifatane iyo ibyungwa bidahuje matière ntibifata, ni nayo mpamvu utari uwo mu bafitanye ikibazo adashora guhuza cyangwa kunga abafitanye ikibazo. Gukura umuntu hanze ngo aze abe umuhuza, cyangwa umwunzi ni ukwibeshya cyane, ntibyafata kuko bidahuje. Ahubwo nta n’ubwo abantu bazi akamaro k’umuhuza.
Mu idini ryiyita Itorero ntibakunze kubivugaho, umenya batabizi ntawabarenganya. Urugero : Abanyarwanda (abahutu n’abatutsi) nibo bafitanye ikibazo, maze wajya kubona ugasanga hajemo abazungu, hakazamo ayandi mahanga kwivanga mu bibazo by’Ubwiyunge bw’abahutu n’abatutsi. Ntabwo aribyo kuko ntibibareba, ntabyo bazi, ahubwo iyo babijemo barabivangavanga, bikarushaho kuba bibi, buri wese avuga uko abyumva. «URUSHA NYINA W’UMWANA IMBABAZI ABA ASHAKA KUMURYA». N’uko bakaturya, babeshyabeshya, biriza, bahindura n’amajwi muri buri gahunda bakurikiye inyungu zabo gusa.
