331

bigereranywa no kwihana, umututsi yigira hafi agahita afungura, bigereranywa no gutanga imbabazi, nawe akihana ibyaha bye. Bikaba biratunganye. 

Kugeza ubu urugi ruracyafunze. Kandi rugomba gufungurwa n’abantu babiri. Kandi bikagenda ku murongo, ntihagire ubicurika. Umututsi ntiyabanza kwihana kuko urugi rurafunze. Agomba gutegereza igihe umuhutu azafungurira ngo nawe abone uko abigenza. Ikibazo nuko bidakozwe neza, aba bombi bahama inyuma y’inzu, inyuma y’igipangu, maze igisimba kikaba cyabarya bose. Nsubiremo : Ubwiyunge buriho, ni nko kuba ufite igisebe cy’umufunzo maze ugahora ushyiraho twa dutambaro bapfukisha tw’umweru nta kucyoza nta n’umuti, ugakomeza ugerekeranya twa dutambarò maze bikongera umunuko n’uburibwe kubera ubwinshi bwa twa dutambaro uhora wongeraho. 

Bizagera aho binuke cyane byice nyirabyo udashakako bagisyonyora bakacyoza bagashyiraho umuti, byangize n’ibidukikije. Niko Ubwiyunge bwa Komosiyo bumeze. Kuko kwirinda gutoneka umunyagisebe uba umuhemukiye cyane ni nko kurwara ikibyimba maze ba Sempuhwe na ba Nyirampuhwe na ba Mukampuhwe, bakangako bakimena kandi cyahishije ngo kugirango batakubabaza. Mama shenge! Kizakwica. 

Kandi baziriza ngo bababajwe n’urwo rupfu. Ubwo ni ubugome mu bundi kuko ugira agahenge k’akanya gato iyo uhuhaho gusa, aribyo ngereranya no kutavuga ku moko, gukora ingando, gushyiraho morali, n’ubusabane n’ibindi. Izo mpuhwe zitwa iza bihehe, cyangwa amarira y’ingona. Kwirinda gutoneka umuhutu ni ukumwica. Nonese gushyiraho ibintu ngo bidatoneka si ukwica abahutu kabiri, bakabaho nk’ibihungetwe? Kuko ubwabo bazi aho ikibazo kiri, maze abandi bakaberekako ari inyange zera de. Ubwo se hari uguhahamuka kurenze uko? Kubaho utariho. Hari urupfu rurenze urwo? 

Uko byamera kose hamwe n’ibyo nagiye mbabwira bindi, iki ni igihe ċya buri muhutu wese cyo kubaza Imāna nawe akibaza, akababazwa n’itsembabwoko agasaba imbabazi batarinze guhamagaza abamushinja ngo n’abamushinjura. Mureke twikize dukize n’abazadukomokaho. Naho ubundi byaba ari ugutera imigeri ku mihunda aka Yesu abwira Pawulo. Nababajwe n’umwe mu badufitiye za mpuhwe nababwiye za bihehe, yarambwiyengo birakomeye ngo kandi abazungu barakajwe n’ibyo mvuga, ngo none ni mbireke ngo bizavugwe n’abana bacu? Urumva di? Urumva ubusambo no kwikanyiza n’ubugome? 

Mbese ninceceke igihe akiri mu buyozi abe yirira, ibibazo by’abahutu n’abatutsi ntacyo bimubwiye, we arashaka kwirira gusa, ntihagire ukanga rutendeli, maze bizarushye abana we yarariye yarahaze. Mbega ubugwari! Ngo negukanga rutenderi ariwe muhutu,