336

akanivumbura yabanje gucukumbura agakoresha n’amayeri menshi ntiyemere ibyo bavuze byose. 

Ngayo nguko! Bahise bikundira umu «exécutant» kuko ariwe wari igikoresho cyiza cyujuje ibyangombwa, bashwana n’abatutsi urunuka batyo, atari ukuberako bakunze umuhutu, ahubwo ari inyugu zabo. 

Ese ubundi kuvugako abahutu tugomba kwambara ubuterahamwe tukihanira abatutsi «bacitse ku icumu», nabo bakambara ubucikacumu bakatubabarira. Byarangiza, bene wabo bavuye hanze bakihana ubwicanyi ingabo zabo zakoreye abahutu bwo guhora, ko ntigeze nshyiramo umubiligi, niba nta ruhare abifitemo yasajijwe n’iki? Arampora iki? Nasubize iki ngiki. 

Namuha urugero rumwe muri nyinshi mfite, nifashishije ibyo Rukara rwa Bishingwe w’umupagani yasubije Padiri yihaye ibyo kwivanga muri dosiye ye igihe yicaga umuzungu. Ati Padiri ko waje kwigisha Ivanjiri, iby’ubucamanza ubijemo ute? Ko ndeba wabishyushyemo cyane. Nanjye navuga nti : Ese ko Ababiligi bari i Rwanda mu rwego. rw’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, iby’abahutu n’abatutsi babijemo bate? Ni ikibazo. Aho ntibagenzwa na twinshi koko. Niba ari abagabo nibansubize iki kibazo kandi ndasaba abazabishobora kuzahindura aya magambo mu gifaransa n’igifurama bakayumva neza maze nkareba icyo bansubiza. Erega ni abana n’abuzukuru ba babandi b’abakoloni maye! 

Aba kane nihaniza ni amadini ya «ntakoreka» yitwa Kiliziya Gatulika Ntagatifu n’Urusange rw’abatagatifu n’Abaporoso, mbese abari mu Rwanda batagize icyo bamara ngo itsembabwoko ritaba cyangwa ngo rihagarare. Bitwa«abavuga rikijyana»… nuko. Aba nabo, Mana yanjye, ibyabo byaranyobeye. Kugeza ubu ntibarasobanukirwa ko ibihe byahindutse, ko ntawe bagikanga. Ndihaniza abayobozi ba Kiliziya Gatulika n’abanyamadini muri rusange n’abayoboke bayo b’intagondwa. Impamvu mbihaniza n’uko nagiye mpura n’ubugome bwabo ariko Imana igakinga ukuboko kwayo. Nagiye nkubitana nabo bica ibintu tugashwana, aho babuzaga abajenosideri kwihana, ngo amahame remezo ya Kiliziya ntiyemera ko umugabo ashinja umugore cyangwa ngo umwana ashinje ababyeyi. Ibyo bikavugwa na Musenyeri na Padiri n’abandi batorewe imirimo ya za Alitari zabo zo ku tununga. 

Byarambabaje cyane kubona amahame ya Kiliziya Gatulika atemera biriya ngo kuko byasenya umuryango, maze ayo mahame akaba yaremeyeko itsembabwoko rikorwa kandi twese twari abagatulika icyo gihe. Nonese itsembabwoko ryo ryubatse umuryango? Cyeretse niba ariko Kiliziya yubaka. Abakoze jenoside ujanishije wasanga bari 99% b’abagatulika, nawe unyumvire. Mbese ni hafi y’igihugu cyose. Kuki batabujije itsembabwoko kandi bari babifitiye ububasha bahabwa n’ubukire n’imbaraga no kumvirwa bibariho igihe gito. Na