zombi kandi ntabibabajije. Byose hamwe bintera gusenga no kwinginga mbaza Imana cyane.
Byoroheye Imana kuvuga ibyitwa amabanga ya Repubulika ya mbere, iya kabiri, iya gatatu hamwe n’igihe cy’abami. Kuko byose biba irora, kandi yo ntijya ihomba cyangwa ngo igire ubwoba. Impamvu u Rwanda rwabayeho rukabamo amoko atatu HUTU-TWA- TUTSI, ni iyihe? Ikindi tutagomba gupfa, ni bimwe abahutu babwira abatutsi ngo nibasubire muri Etiyopiya iyo baturutse. Izo ni nka za ncyuro za Mugesera zirimo ubugome bwinshi maze ngo banyure muri Nyabarongo ubwo ngo n’ukubatamo. Abatutsi bo se babwiye abahutu ngo basubire muri za Cadi na za Kameruni na Centre Afrika noneho bo bakanyura iy’ubutaka. Kandi baranayinyuze koko rero. Uko niko abatutsi nabo babwira abahutu bagasubira za Cadi iyo ngiyo baturutse n’ahandi namwe muzi mukurikije amateka uko yatubwiye. Abatwa bo ngo ni abasangwabutaka ariko nabo ntibabumbiwe mu gitaka cyo mu Rwanda. Hari aho bavuye kuko nyuma yo kubaka umunara w’i Babeli niho abantu batangiye gukwira isi. Ibyo ntawabijyaho impaka (Itangiriro 11).
Buri bwoko bufite aho bwaturutse, tugeze ino twitwa Abanyarwanda bagizwe n’amoko atatu Umuhutu, Umututsi, n’Umutwa. Nta n’ubwo buzavanwaho, hazavaho imikorere yabwo. Muribeshya cyane ntitubitindeho. Ndetse n’akazi kari gatandukanye kandi kuzuzanya. Umuhutu agahinga umututsi akorora, maze umutwa agahiga. Ibi nabyo mbifitiye ibisobanuro. N’ayandi mahanga afite amoko ndetse menshi kandi barabana bakuzuzanya.N’iyo bagize icyo bapfa ni byabindi by’abavandimwe gusa, izibana zitabura guterana amahembe ariko ntizimarane, uretseko hari hamwe na hamwe bahora bashyamiranye karibu kumarana.
Aho tubarushiriza umuhamagaro n’uko ahandi buri bwoko bugira ururimi rwabo ariko mu Rwanda, aya moko twese tuvuga ikinyarwanda kubera umuhamagaro. Aha niho umuhamagaro ukomerera, niho umutego uri. Natwe tugapfa kubaho gusa, bikamera nka ya ndirimbo ngo ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe? Nuko mbese ni nka bene Data b’Abarundi. Nabo bavuga Ikirundi kandi ni Abarundi, barimo nabo ya moko aca ibintu aribo HUTU, TUTSI, TWA. Ibisa birasabirana. Kandi n’ubundi bigiye kujyana. Kurikirana amateka waba uzi urasanga bisa. Imana yerekanye mu Burundi ko kuba nyamwinshi ntacyo bimaze maze nyamuke irabategeka ikoresheje imbunda n’amasasu n’amavuta abariho (ako ni akandi). Sinzi uko byagendekeye nyamuke y’i Burundi, yabyifashemo nabi none ubu nyamwinshi niyo irimo konka. Ariko bitegure kurekura, Imana igiye kubyivangamo kuko nyamwinshi yatangiye gusubiranamo. Ni uburyo bwo kugirango abatutsi bagaruke ariko bazagarukana irindi hishurirwa, abo Imana yateguye ngo bayiheshe Icyubahiro. Sinzi ubwo nigeze kurota mu Burundi hagarutse Ubwami bwubaha Imana. Narabirose.
