342

Iyo ingoma yose igeze mu marembera ikizabikubwira ni ugusubiranamo kw’abari inshuti z’amagara, bafatanije, baziranye kuri byinshi cyane by’amabanga mabi, n’ibindi biba birimo amanyanga menshi. Iyo ubutegetsi bugeze mu marembera bwikora munda nko ku Rucunshu na Repubulika ya kabiri. Aha ndagirango mbaze; ndabaza uwishe abanya Gitarama? Abakomeretswa na politiki mumbabarire, muri mu mwuka cyane, ariko nkomeze mbaze ninde wishe Colonel Mayuya? Wenda wowe ntiwari mu Rwanda, byihorere, ntusubize kuko ntabyo uzi cyangwa uvuge uko ubyumva. Ba Sindambiwe, ba Nyiramutarambirwa bishwe nande ? Ndabaza abo nzi? Ntabwo bapfa kurasa Colonel saa sita z’amanywa saa sita z’amanywa nta ntambara yabaye, badashobora no kubeshya ko Inyenzi zageze i Kigali. Nta ntambara yabaye. Ubwo nabwo bavuga ya mvugo nanga cyane ngo bazize abagizi ba nabi. Buri gihe haba hari abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro. Ninde wishe Mayuya? Ni Sergent Birori? Ni bande bamwicishije? Ni bande bamugambaniye? Urubanza rwe rwahereye hehe? Ubizi ansubize. Kuko nanjye nararutegereje ndarubura. Nibuka n’ukuntu twaganiriye iminsi mike mbere y’uko apfa. Ufite ibyo unsubiza ahari aho. Ntiwabona unshubije? Wari uziko abamwicishije na n’ubu nandika hari abakiriho ndetse ko bashobora kuba bamwe bari Arusha cyangwa barahanyuze cyangwa bazahazanwa? Ntihagire umbaza ubusa cyeretse Imana yemeye ko mbivuga. Wari uziko Habyarimana atari abirimo nawe yatunguwe nkatwe twese? 

Kuko yari yihaye gufata ibyemezo wenyine. N’ubwo nyuma yarigishije dossier? Enquête yayihejeje kubera igitutu cya Madame, baramu be n’abambari babo na n’ubu bamwe bakiriho. Urashaka ko ndakara mbivuge? Urashaka ko mbishyira hanze ko byinshi mbizi? Kuva cyera nkunda gukora ubushakashatsi bw’ibintu n’iyo bitandeba ariko biba birimo gahunda y’Imana y’igihe runaka. Hari n’amakuru y’imvaho nagiye menya ntayakeneye kugirango bizamfashe muri iki gihe ubu nandika. Urumva? 

Ninde wishe Gapyisi na Gatabazi? Ko nabimenye imvaho. Kandi nta interrogatoire nkeneye, ntihazagire upima kumbaza ubusa, mutazambera ikigusha mukankomeretsa mu nkovu. Bazatubwire basi uwamurashe «Mayuya» witwaga Sgt Birori uko yapfuye, n’ibyo yavuze mbere y’uko bamwica. Ngaho se nyine! Hari undi nari ngiye kubaza none ndabiretse, mbaye mpagaritse no kwandika akanya gato «igikomere cy’icyuririzi kirabyutse», inzangano z’abahutu zitewe n’amashyari zahekuye benshi. Ndibutse… Ndibutse. N’inzagano z’abatutsi zahekuye abatagira ingano. Hari n’abo bavugaga ngo bishwe n’Inyenzi kandi ntaho bihuriye. Nazo zikazabyemeza ngo nizo. Ndabizi. Hari n’abo Inyenzi zicaga bakabyitirira abahutu. Ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho ibyo yamwibye yabihishe. Ashobora no kubishakashaka ntanabibone kubera gusibanganya ibimenyetso. Ariko wowe washobora gusibanganya ibimenyetso? Ute? Uri muri iyi si? Abo RPF yishe se n’ubwo yasibanganyije