346

hari muri 1987. Maze umwe avuzeko impunzi zigomba gutaha, ibyo yashubijwe byaje no kumuviramo kumuhitana nyuma. 

Natandukiriye, sinzi ibyo nari ngiyemo, ariko se ubundi ubu ndi mu biki koko? Mvuye muri politiki nari maze no gutomboka mbize n’ibyuya, ngaho nimuruhuke dusubire mu Mwuka. 

Ngarutse kuri gahunda yo «GUHUZA NO KUNGA». Uretse ko byose tubiziranyeho kandi mugifite ibikomere byinshi. Ariko hari umwe mu bari bafungiye Arusha, umunsi twahuye nzamubaza nti Colonel : Où est ton frère? Ubundi niba Imana itari ifitiye u Rwanda umugambi byajya bikomeza gutya : Abahutu bakirukana abatutsi, abatutsi bakagaruka barwana bakirukana abahutu, baba bavuye za Kongo, Uganda na Tanzaniya na Burundi, abahutu bahunze n’abasigaye ba twebwe b’aba-résistants, abega n’abanyiginya b’inzobe, n’abirabura cyane, abasindi n’abacyaba b’iburengerazuba, abazigaba begereye kaburimbo. Abagufi b’iburasirazuba, abatsobe bo mu majaruguru batuye mu midugudu, abarebare b’amajyepfo baboneje imbyaro, abaringaniye b’amajyaruguru, n’abungura b’imvange, n’abafite amazuru manini n’ayegeranye, barangiza bagahangana n’umujyi wa Kigali kuberako ubirukana mu mujyi ukanategeka ko bagomba gusa neza no guhora bambaye inkweto, kandi nabo bashaka iby’amajyambere, byarangira kubera imihigo n’ubudehe hakabamo abashyamirana. Barangiza bagapfa UDUSOZI-NDATWA n’UTURIMA TW’IBIKONI N’IMIRENGE Y’IBYITEGEREREZO no gutanga amasoko ya Leta. Mbese buri gihe ya miryango ngo iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka za PAM, HCR, HR n’iyindi yose itagengwa na za Leta, n’iharanira inyungu zayo yose, na za Kiliziya zose byose bigahorana akazi k’ubwiyunge bubanzirizwa n’ubumwe bucuritse. Kandi biba bifite n’uruhande bibogamiyemo byose. Ariko ntibizashoboka kuko u Rwanda ruriho umuhamagaro wihariye. Imana ntizarureka ngo rukore ibyo rwishakiye, ngo buri wese arugireho ijambo. 

Imana igiye gushyiraho iherezo, abahutu nibatihana ngo abatutsi bababarire abahutu n’abahutu babarire abatutsi, aba nabo bihane ibyabo. Idini ryiyita Itorero ngo ryihane ibyaryo, igihugu cyose ngo kihane ibyacyo, ibyo nibidakorwa Imana iraje, kandi niba ije mu Rwanda iratwika, sinzi uko tuzabyifatamo. Kandi ubwo mukutse umutima. Mwawukutse se ntimwakumviye mukarya ibyiza byo mu gihugu. None nimwinangira inkota izabarya kandi mutinya gupfa cyane. Mukunda kubaho ntacyo mumaze. Abo mba mbwira bariyumva cyane. Niba hari icyo umaze ntibikureba ariko niba ntacyo umaze biri bukubabaze cyane uvugaguzwe nk’uwahanzweho, unanshakishe. Wankura hehe? Ko ntarindwa na national police. Ko ndindwa n’abakerubi bahorana inkota zityaye zaka umuriro, bahora bari maso. Kandi nongererewe n’uburinzi, kuko ndi mu kazi k’ijuru, nongerewe uburinzi kubera impamvu z’akazi.