atubwirana ubwoba bwinshi narebaga mu maso ye, ngo we ahagarariye politiki kandi ngo ibyanjye birarebana na société civile «mu cyongereza ni civil society» ngo kuko ari iby’Amadini.
Ngiye gusobanura ko nta dini ngira, ko ndyanga cyane nifuza ko ryarimbuka kuko rivangavanga, Umwuka Wera arambuza. Minisitiri atugira inama ati «cyeretse mushatse Pro-femme Twese Hamwe mugakorana»… Bose baravugango ni igitekerezo cyiza. First Lady yari yarambwiye ngo «Ibi bintu byawe ni byiza; ngo c’est très «scientifique». Ngiye kumusobanurira ko ari très «spirituel», Umwuka Wera arambuza.
Nyuma naje kuruha cyane, ndwana no kugirango hakorwe igiterane. Nateganyaga ko cyazaba mu mpera za 2009 mbere ya 2010, kubera imyaka 50 yʻimpinduramatwara n’amateka yayo mabi. Nari mfite byinshi byo kuburira ba Nyakubahwakazi. Nari mfite byinshi Imana yambwiye nari kuyivugaho bikagira icyo bimara, ariko biranga bakomeza kuba ba «very busy». Ariko Imana yatezaga ubwega kugirango batazavuga ko batamenye.
Niba baransuzuguye, niba baribagiwe, niba se bari bafite akazi kenshi, simbizi. Nibwo bimaze kunanirana, kuko numvaga mpatwa kuvuga cyane, habaye vuba vuba icyo nise : «Deborah Operation» ariyo «firimbi» ya nyuma yavugiye muri Hotel UMUBANO Kacyiru kuri 19/2/2010, maze nyuma y’icyumweru kuri 26/2/2010 Yesu ati hita ugenda kandi ntuburane. Va ino ujye Uganda ku musozi w’Amasengesho i Bugande ibindi nzabikubwirira kuri uwo musozi ibizakurikiraho… byose niho uzabimenyera. Nuko ngeze yo ambwira ibigomba gukurikiraho, na n’ubu ndi mu byakurikiyeho, kandi nkomereje mu bizakurikiraho. Nyuma yo kuvuga ubutumwa muri Novotel Umubano kuri 19/2/2010, umwe mu bayobozi bakuru bo mu nzego zishinzwe umutekano yaramburiye ati va muri iki gihugu. Ambwirako hari imipango mibisha barimo kumpangira, noneho byari bitandukanye n’ibisanzwe. Igihe nteruye gusenga mbaza Imana irambwira iti va hano ugende!
Reka tugaruke. Mu kuboneza imbyaro bwa mbere mu Rwanda hakinnye umugore Nyirasafari Gaudence «ONAPO» Sinzi niba akigira abana. Repubulika ya kabiri hakinnye umugore Kanziga Agatha. Ubu harimo gukina bigendanye n’igihe cya ICT Uwitwa Nyiramongi Jeannette, umufasha wa Perezida uriho ubu Kagame Paul. Ni umugore w’igishongore w’umunyamujyi, nta complexe namba, ufite ijwi nkunda ariko ntarasobanukirwa n’intebe yicayeho, n’ibihe agezemo. Ntabwo uyu twari twamenya neza amanota azahakura, uretseko n’ikibuga akiniramo kinyerera cyane kurusha iby’abamubanjirije. Iyi myuka muzayirukana mu gihugu cyangwa? Muzayirukana vuba Cyangwa?
