Reka mbasogongeze no ku bagore bakinnye neza. Yakinnye neza Malaya Rahabu (Yosuwa 2), akiza umuryango we, arakina Debora akiza igihugu, arakina Yayeli akubita urubambo Sisera muri nyiramivumbi arangiza urugamba (Abacamanza 4). Arakina Esiteri akiza Abayuda bari bakatiwe urwo gupfa na Hamani (Esiteri 4), arakina Abigayili akiza umuryango we kuberako umugabo we w’ikigoryi yari amaze kuwutanga ngo ushireho kubera ubugoryi bwe :
23Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye. 24Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe. 25Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa niko ari, izina niryo muntu. Nabali niryo izina rye kandi ubupfu nibwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani. 26Nuko none Nyagasani, nk’uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka niwe wakubujije kugibwaho n’urubanza rw’amaraso no kwihorera n’ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n’abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali. 27None ngiri ituro ry’umuja wawe ngutuye Nyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira. 28Ndakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z’Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose » (1 Samweli 25).
Dawidi yari yarahiye ngo burajya gucya nta muhungu n’umwe usigaye kwa Nabali.
Aba ni abagore barokoye ibihugu, amoko, imiryango nta matiku yababagamo bari bazi icyo bakora mu gihe cyabo, nabo basize inkuru nziza i musosi, baba ibyitegererezo kugeza na n’ubu tubagenderaho. Abandi bagiye ari ba ruvumwa. Abariho na none ni ba ruvumwa. Bafite ibibagaragazaho ibibi. Ikizabakubwira bakora ibintu bameze nk’abiyahura ku bintu bitigeze bikorwa n’abababanjirije. Bishyiraho, bagatinywa, ariko inkurikizi ziba ari mbi cyane. Haba harimo kwica, kwiyemera, ubwibone bw’ubukirabuheri, kwica ntacyo biba bivuze kuko nta mpuhwe, nta mutima-nama, nta rutangira, nta mpuhwe za kibyeyi, kuko ubutegetsi iyo buva bukagera ni «ibiyobyabwenge», buyayura umutwe. Abantu bakunze kuvugako ndi umunyapolitiki, yeee! Bazanabanze basobanukirwe politiki icyo aricyo, ariko hari politiki nemera gukina kuko iraryoshye : «Ni iya Yesu gusa, kuko iye ni inyakuri». Iyi yo nemera ko nyirimo 100%.
Politiki y’isi yahahamuye abantu. Iyo bumvise umuntu avuze ko Kagame irindi zina yitwa Polo, ubwo ngo uba ari umunyepolitiki. Iyo uvuze uti nuko icyo gihe rero MRND na CDR na FPR… bigenda bitya, bavugira icyarimwe ko uri umunyepolitiki. Politiki ni ubuyobozi, bivuga
