362

ntushobora kuba Umuhuza-Mwunzi kuko nta munyenda nini, cyangwa uwigwizaho ubutunzi, cyangwa ushaka icyubahiro kurusha Imana yivugiyeko nta wundi izagiha. Bene uwo ntashobora kuba «Umuhuza-Mwunzi». Wowe bite se? Uri ku yihe ntera? 

Urimo kwirira cyane kuko urisonzeye? «UMUGATI»! Wahaze none urishakira kumera cyangwa kurusha abandi, nawe urishakira imitungo itabarika? «UBUTUNZI. Warabibonye se none urashakako isi yose ikubaha? Ko abantu bose baba «cini ya burinzi» bakagupfukamira nk’Imana cyangwa bakarushaho? «ICYUBAHIRO». Ntabyo uzabona, kuko Icyubahiro cyose n’icy’Imana yaremye ijuru n’isi. 

ITORERO NIRYO RIBAMO ABAHUZA-BUNZI 

Abahuza-Bunzi bo hanze bakora ibyo kuremekanya nta n’ubwo baba bazi ibyo bakora, niyo mpamvu nk’uko nabivuze uhereye cyera igisubizo cy’u Rwanda gifitwe n’Itorero mu buryo bwose, cyane cyane ibirebana n’ubwiyunge n’ubumwe, ari nacyo kigendererwa, niyo «NSANGANYAMATSIKO». 

Ntabwo Leta, imiryango iharanira inyungu zayo igengwa na Leta, itagengwa na Leta n’ibindi byishyiraho uko bibonye, ibyo byose ntabwo bishobora gukemura ikibazo nka kiriya. N’amadini ntiyagerageza ahubwo babyica kurushaho nk’uko byagiye bigenda. 

Itorero niryo rifite igisubizo cy’igihugu cy’u Rwanda, narabivuze nzabisubiramo ko kugeza ubu nta kirakorwa, kuko biradusaba gutangira, gusubira inyuma kuko twakomereje aho twari tugeze. Ni ikibazo rero kuko bamwe baziko ari byiza ngo barimo gutera imbere ABAHUZA-BUNZI muri hehe mu Itorero? Ni bande bumva babikora ariko bakaba ngo bagira ubwoba ngo bitinyira ko banyuranya na Leta yiyita iy’ubumwe ishaka ko ntawe uvuga ku moko kandi amoko ariyo afite ikibazo. 

Jyewe ndi umuhamya wa Yesu Kristo, ntabwo ndi umuhamya wa Leta kandi nta n’uwundi cyangwa ikindi nabera umuhamya. Singombwa gusubira mu byo Leta ivuze, kuko ntidutekereza kimwe, ni abantu bavuguruzwa, nabo ubwabo bakivuguruza, bahora babihindura. Imana yo ntivuguruzwa kuko ibyayo biraboneye, biruzuye ni nta makemwa. 

Reka mvuge kuri iki kintu gikomeye : Ku birebana no gutinya Leta cyane, noneho niba ari n’amakosa bakora kuko nta malayika n’umwe uba muri Leta yiyita iy’ubumwe, bose ni abagabo n’abagore b’abana b’abantu-buntu, bakozwe n’inyama n’amaraso gusa, babyawe n’abagore, buri wese arimo kamere muntu ishobora kwibeshya buri «segonda» no gukora amakosa menshi cyane, ibyo ntawabihakana, umva ko bazi kuburana, cyangwa na byo babirasa… Ku byerekeranye no gutinya Leta yiyita iy’ubumwe, mu by’ukuri si