363

ugutinya Leta nyir’izina, kuko hari ikintu cyubatswe cy’imikorere ku buryo buri muturarwanda na muvukarwanda bose bagomba gutinya Kagame. Ariko mwenerwanda, nyir’u Rwanda mwenegihugu we ntagomba gutinya Kagame. Kubera iki se? 

Umwe mu bategetsi, twaraganiriye nza kumubaza ku bigendanye n’ibyo gutinya Kagame, ambwira ibintu byankuye umutima. Ati : ubwo umureba hariya rero, ntimumuzi, jye twarabanye, n’iyo utari wavuga, amenya icyo urimo gutekereza, cyane cyane iyo umwicaye imbere. Aza kumbwira inama imwe barimo maze agiye kumva yumva amubajije ibyo yatekerezaga. Namubwiyeko iyo myuka nyizi. Ikorana na ya mavuta y’igitinyiro menshi afite, ariko agera aho agakama. 

Natandukiriye reka dukomeze. Nta butegetsi butagirwa inama burama. Ubwa cyera igihe cy’abami ba Isirayeli bagirwaga inama n’abahanuzi. Abanze abahanuzi muzasome uko bagiye barangiza za mandats zabo. Mu bami bose bimye muri Isirayeli, Dawidi wenyine niwe utarigeze asubizayo umuhanuzi. Niwe wemereye Natani aje kumucira wa mugani utoroshye igihe yasambanaga na Batisheba muka Uriya w’Umuheti, yarangiza akicisha Uriya umugabo we ku rugamba. Umuhanuzi Natani yaraje aca umugani : (2 Samweli ibice 12). Umurongo wa 13 niryo jambo Dawidi yashubije Natani amaze kumwemeza ibyaha bye, 3Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuye k’Uwiteka. “». 

Uyu mugabo ansubizamo imbaraga. Abantu nk’aba se bari hehe? Isi yahita ihinduka. Ba Dawidi? Bari hehe? Reka twungurane ibitekerezo byo kwiganirira gusa. Nshatse narahirako iyo aza kuba ari Perezida Kagame umuhanuzi yabwiye biriya, aba yaramurengeje Urugwiro mu munota umwe. Ba bahungu be baba barabonye akazi ko «kunoza umuginga». Ndamwibuka mu Nteko igihe abaganda barwanaga n’abiyita Abanyarwanda barwanira i Kisangani muri Kongo itari iyabo bombi. 

Icyo gihe yasobanuriye abari mu Nteko ibibazo by’iyo ntambara uko yatangiye maze avuga ibigwi ingabo ze, yari afite «morali» nyinshi cyane ati «abahungu barabakubise barabanoza». Kubakubita bakabanoza ni ukubica. Bigomba kuba aribyo byamushimishije kuko ngo abasoda b’u Rwanda bishe ab’abaganda benshi cyane. Icyo gihe mu Nteko ba bandi bize na none barongeye bakoma amashyi menshi cyaneeee! 

Jye numva ntakoma amashyi havuzwe ikintu nk’icyo, numva ahubwo byandakaza, namugira inama, yavuga nanjye nkavuga maze nkareba. Numva ntacyo yari kuntwara kuko yari kuba yumvise umuntu wa mbere ahari umutinyutse. Kandi ndanarinzwe cyane rero. Ndinzwe n’Abakerubi bafite inkota zaka imiriro, kandi