366

bagomba kugaragara imbere ngo ko ibintu byose aribo babizi, cyane cyane abavuye hanze. Mbibabwiye bavuga ko bazigirayo kubimusobanurira. Hari n’ibyo nagiye mbabwira Imana yashakagako dukora, nyuma bakabihindura ngo nibo byaturutseho, Imana nayo ikambwira iti bareke bacuruze, niba banze ko ubiyobora kandi nta musaruro bizatanga. Ariko igiterane cyo muri 2009 cyabereye i Gitarama mu kwezi kwa 7, arijye byaturutseho barampeza, maze bariherera bemezako aba Pasitori, ba Reverands, ngo badashobora kwihana ku mugaragaro. Ngo byitwa kumena amabanga. Banyima ijambo. Maze hihana abazungu bitwarira umugisha. Nyuma batangira kubebera… 

Baragaragaye ariko ntacyo byatanze kuko ngo ntacyiza cyava ku muhutu. Yee! Ni nka byabindi ngo ko : «nta cyiza cyaturuka i Nazareti?» Yee! Nyamara cyarahaturutse ntibabimenya. Igihe Joyce Meyer aza mu Rwanda cyari igihe cyo kuvugira Imana kuko hari imyanya myinshi. Ibye byabereye mu gihugu hose ndetse hari na za gereza yagiyemo. Nagiye mu nama ya mbere yo gutegura, sinasubiyeyo kuko umwe mu bambarikazi ba FPR usengera mu idini ryashinze imizi ry’inzaduka, yambwiye nabi n’agasuzuguro wapakira ikamyo ntihaguruke kandi twari mu nama nyine. Ngiye kumusubiza ndakaye, nshaka kuvuga wenda sinzagaruke, Umwuka Wera amfata ku munwa. Ariko nari ngiye kumubwira amagambo yari kuzibuka iteka ryose. Nari niteguye no gufungwa rwose kuko we ntiyari kwihanganira guseba kandi ari umunyakazu w’imbere. 

UMWUKA UVUGA NGO «NIBASHAKA BANYANGE, ICYA NGOMBWA NI UKO BANTINYA» 

N’iyo waba ufite uko wavuga ngo ibintu bikosorwe, ukicecekera ngo batagirango…, cyangwa ukarindira kugeza igihe bizahirimira. Ubwo si ubugome mu bundi? Ugasigara uvugango wari ubizi. «Waramaze»! Wakoze iki se uretse kuba ikigoryi cy’ikigwari. Ahandi naho biba byumvikana kuko iyo hari abavugishije ukuri barapfa abandi bagafungwa. Ubwoba bw’ingeri zose, buri wese afite ubwoba, buri wese aneka buri wese, ntibaryama, barumviriza. 

Kuri hotel winywera ikawa baba bumviriza, batabasha kubyumva neza bakabihimba, kuko bagomba gutanga amakuru. Baba bahawe amafaranga y’akazi. Bakubonanye na kanaka kandi barashaka kumenya ibyo mwavuganye. Kubera iki? Ni hose kandi. Iyo [umuntu] asetse niho aba adasetse, iyo arakaye niho aba atarakaye. 

Ni ubwoba gusa kugeza aho buri wese yongorera no kuri telefoni n’iyo yaba arimo kuganira ibindi. Internet baba bayiriho bakebaguza. Ubwoba! Nta buzima nta bwisanzure. 

Hari uwambwiye ageze hanze ati «Uziko na n’ubu mvuga, mvugira kuri telefoni nongorera»? Barababeshye ngo kubera ikoranabuhanga