367

ngo buri muturarwanda wese baramwumviriza. Mbega ubwoba! Ni umwuka utinyisha abaturage ubutegetsi, sinzi aho bazabigarurira. Ni «QU’ON ME HAÏSSE POURVU QU’ON ME CRAIGNE». Nibashaka banyange, icyangombwa ni uko bantinya. 

SINAGOMBAGA GUSENGERA UBUTEGETSI BWITWA UBW’ABATUTSI. 

Nabivuze kenshi ko ntagombaga gukunda iyi Repubulika ya Gatatu kuko iyanjye yari iya Kabiri. Navutse mu marembera y’ingoma ya cyami na gikolonize, mbyirukira muri Repubulika ya mbere, menyera ubwenge neza no kubaho no gushaka n’ibindi muri Repubulika ya Kabiri. Nabyirukiye muri M.D.R. PARMEHUTU, nkurira neza muri M.R.N.D. Mu Bwato bwa Muvoma. Noneho nabaye nka Pawulo kugirango mwumve neza, niwe wavugaga imyirondoro ye y’ibihe by’ubujiji bwe. Rero Repubulika ya kabiri ivuyeho, nanjye ntugire ibindi umbwira, najyanye nayo, numvise namera nk’uko abandi babaye, byaranyuzuye. 

Ntibyoroshye gupfa kuyoboka ibintu byadutse hari ibyo wari umenyereye, kandi bikuyeho ibyawe wari umenyereye. Ntibyoroshye guhita uhindura idéologies zose. Ugereranije n’imibereho umuntu yabayeho, ukabona ibintu bikwikubise hejuru ngo Habyarimana avuyeho? Ibyo wenda byari kwihanganirwa. Ariko kuvugango abahutu bavuyeho, bambuwe ubutegetsi n’abatutsi, ibyo byo kubyihanganira birasaba imbaraga ziri hejuru y’izindi mbaraga. Kubona ibyo ababyeyi bawe baharaniye amanywa n’ijoro bikubiswe hasi. Ahubwo warwana inkundura rwose. 

Kuko kubyemera no kubimenyera nagombaga gukangarwa n’uwampamagaye ati ndaguhamagarira umurimo wo «Guhuza no Kunga», va muri ibyo biganiro. Va mu gutekereza ibyo udafitiye ibisubizo. Kandi hari ibyandyoheraga n’ibyankoragaho koko agahinda kakanyegura, kuko nanjye ndi umuntu. Nakundaga kumva amakuru yo muri Kongo mu mpunzi. Bakuraho ibendera ry’umutuku, umuhondo n’icyatsi na byabindi byose, nari naratangiye gukira gahoro gahoro ariko numvise ari nk’aho hari icyo mbuze. Numvise hari uburenganzira bwanjye bwibwe, numvise mwaye nk’aho hari ibyo banyambuye. Nakiriye abari bavuye kuri stade b’abahutu bahahamutse, barimo kuvuga iby’abahutu cyane, ukuntu dupfuye nabi byose babitwambuye, ko twajya twaba ingaruzwamuheto koko, cyane kuvaho kw’indirimbo yacu yubahirizaga igihugu n’ibendera. Uko bavugaga nanjye nkumva natwawe, ninjiye mu kimwaro. Byarangonze mu by’ukuri, Yesu niwe wanyibohoreye, kuko yanyujije mu ishuri ry’inkomere, kugirango nzafashe inkomere. 

Hari ingero nyinshi ariko sibyo nsanganyamatsiko. Nawe wisuzume urebe uko umeze. Ubwo nari ngize Imana simfungirwe muri 1930, sinapfe, numvaga nanjye nahunga kuko sinabifataga neza ukuntu nzaba Rwanda abanjye bose bahunze, abandi bapfuye abandi bari