369

IBYO NTAKOZE MBERE NTARAMENYA UKURI NDASHAKA KUBIKORA UBU 

Jye rero sinzaceceka sinabishobora, ibyo ntakoze mbere kuko nari ntaramenya UKURI nyakuri (Yesu) ndashaka kubikora ubu kuko maze gusobanukirwa byinshi. Ntabwo nzasaba inama ya Leta guterana kuko ntibanabyemera babifata nk’iby’abasazi. Bafite n’imyizerere itandukanye, ngo bahurira ku gihugu gusa, ibindi ntawe bireba, bagomba koroherana, no kumvikana, no gusabana no kurenzaho, no kugira ubwenge. Kuko ntibabyumva biba birenze ubwenge bwabo kandi ariho harimo ibisubizo. 

Rwose inama ya Leta ntizigere iterana ngo hajyeho n’iteka rya Perezida cyangwa irya Minisitiri w’intebe, ahubwo tuzabikora mu buryo nta n’umwe uzashukurira amafaranga (ingengo y’imari y’icyo gikorwa). Kuko iyo hagiyeho Komisiyo hajyaho n’igengo y’imari, n’abaterankunga benshi, na projets nyinshi. Ibyo mumenyereye sibyo muzabona, ahubwo hazafatwa ingamba nshya mutari mwumva. Kandi kuberako mbizi neza ko umwanzi azaturwanya akoresheje abambari be b’ibisambo, natwe tuzajya dusaba inkunga ivuye mw’ijuru maze bahangane, uturwanije bamukubite incuro. (Ndumva bibaye). Ni jyewe uzishyiriraho abakozi mu mirimo izaba ihari yose, nta piganwa kuko ni iby’Umwuka, nta kimenyane cyo mu miryango cyangwa ubushuti cyangwa kwigana cyangwa abahoze mu Rwanda ngo twarabanye, cyangwa abo muri Gasabo hose mbese Bwanacyambwe, cyane abo mu mujyi wa Kigali, ariko cyane cyane abo ku Kacyiru kuko ariho mvuka. Abo barabe maso sinshaka abatera iperu ngo mwene wabo yakomeye. 

Nzabafasha mu bundi buryo muri gahunda yabyo y’ibikorwa by’amajyambere byo kubabumbira mu mashyirahamwe na za Coopératives bibateza imbere, harimo na science na technologie n’imibereho myiza y’abaturage, na mutuel de santé, n’imirenge SACCO, ariko ntakuboneza imbyaro kuko Imana irabyanga cyane. 

Hari aho yigeze kubaza ngo n’umwanya murongeye mubaye benshi n’ukuntu mwapfuye nabi. Mutangiye kuboneza imbyaro mwabigize Abanyarwanda mwe? Mwabaye mute koko? Imana iti ba uretse ndaje nongere mbagabanye biborohereze mu kuboneza imbyaro, bye kwirirwa bibarushya mupanga za projets zibaruhiriza ubusa, mukora n’amadosiye n’amanama byinshi, ndaje mbagabanye. Ntibizamera nk’itsembabwoko, ntibizamera nko mu mashyamba ya Zayire, nzabikora mu bundi buryo buzabanezeza, bubageze ku majyambere vuba. Maze si ukurira ndahogora nsaba imbabazi. Nsabira imbabazi abiyita Abanyarwanda kugeza ubu batari bamenya gutandukanya indyo n’imoso. Akandi kazi nihaye nako gafite département muri Perezidansi ariko mu birebana n’umutekano. Nzakorana na Polisi cyane. N’ibirebana n’aya Madini. Yaba ayari ahari mbere, yaba ari Inzaduka, aya yose ndayashinzwe, nyoboye gahunda yo kurwanya abavangavanga ibikorwa by’idini, n’ibikorwa by’Itorero rya Yesu