bekutuvangira. Ni akazi katoroshye kuko ni ukubambura imigati bamiraguraga batarushye, banyunyuza na duke tw’umukene wa nyuma uba ari mu mangazini yabo, yirirwa abicaye imbere muri za «séminaires» bavuga ubusa. Ariko nibajye mu mihamagaro yabo. Basigaye bitwa «Abavuga rikijyana» kuberako iyo bahagaze imbere yabo bafashe ubwonko, icyo bababwiye cyose baremera cyane cyane kuzana amafaranga, (Malaki 3:7-11). Izo mbaraga barazifite kandi ntabwo ari iz’Imana. Abandi nabo bahamagawe by’ukuri kandi bakaba badashaka kuvanga, nabo bisanzure mu mirimo yabo, batangire kwirinda kubeshyako ngo Imana irababwiye ngo abakirisito ni babahe amafranga y’ibya 10 n’amaturo bya buri gihe. Yesu bamukorere nta bindi bavanzemo, buri wese ku kazi ke, Amen! Amen! Ikindi nabamenyeshaga n’uko ntarota «NDI MASO». Kandi bizaba n’ubwo Kagame azaba yaravuye ku butegetsi.
ITORERO NI RYO RIFITE IGISUBIZO CY’IBIBAZO BY’U RWANDA N’ISI YOSE
Kuva cyera niko byagiye bigenda mu mateka y’isi, igihe cyo muri Bibiliya, Abahanuzi bagiraga inama Abami ba Isirayeli babumvira bikaba amahoro babasuzugura Imana ikabahondagura. Namwe mwirebere mwisomere. Buri gihe habaga umwami n’umuhanuzi n’abatambyi.
Ariko ugiye ukurikirana wasanga abahanuzi nka ba Mikaya, Eliya, ba Yeremiya igihe cyabo hari abami b’ibisambo by’ibigande, b’abibone bangaga kubumvira Imana nayo ikabumvisha, kugeza n’aho bajya kurisha nk’inyamaswa. Cyangwa bagapfa impfu zidasobanutse. «Uko Yesu yari ari, na n’ubu niko ari, ni nako azahoraho iteka ryose». (Abaheburayo 13:8). Uwakoraga ibyo ntaho yagiye.
Mu Rwanda Imana yakomeje guca amarenga n’imigani yagera aho ikerura, igakubita bakavuza induru ntibasobanukirwe ibyo barimo, ndetse bakanayituka, ariko igakomeza kugendana n’ibihe. None igihe. cyatugereyeho kuko nitwe isaha ivugiyeho, maze urwishe ya nka rukaba rukiyirimo. Idini ryiyita Itorero rikaba buri gihe mu icuraburindi, rikagubwa gitumo, kandi impamvu batumva n’uko baba bahaze.
Uzarebe iyo abantu bari mu bibazo niho bashaka Imana cyane. Umugabo wumviye umuhanuzi nanone ni Dawidi, igihe umuhanuzi Natani aza kumubwira ibyo Uwiteka yamutumye. Kubera ibyaha bikomeye byo gutwara umugore w’abandi, akamutera inda yarangiza akicisha umugabo we Uriya yabanje kumuha urwandiko rwo gushyira Yowabu umugaba mukuru w’ingabo rwavugagako amushyira aho urugamba rukomeye ngo apfe. Ariko ngo icyo cyarakaje Uwiteka. Maze amutumaho, undi nawe yumvira ubuhanuzi arihana. (2 Samweli Ibice 11 na 12). Umurundi yaravuzengo «ntawe uvugana indya mu kanwa». Ugenzuye abashonje nibo bakunze gushaka Imana cyangwa abakene. U Rwanda rwari gufatira kuri buriya bubyutse bw’i
