ariko biza kumviramo ibibazo kuko atariyo ntiyagenda kuko ryari ijwi ry’Imana ubwayo. Iti uri bwoko ki? Incuro eshatu zose.
Maze kumenya ko ari Imana, naratuje mbazanya ubwoba icyo ishaka ku moko kandi amoko ari aya Satani. Ntangira no kwisobanura ko jye nta n’amoko andangwamo, ndakomeza nditaka nsenga ndira nirengera, nihana aho naba naragize amoko hose, ntanga n’ingero zifatika harimo ko nahishe abatutsi mu itsembabwoko, ariko biba iby’ubusa kuko sibyo yari yambajije. Naje kwemera ntabishaka kwatura ubwoko bwanjye imbere y’Imana. Ntawundi wari uhari. Naje kwemera rero biruhanije ko ndi «Umuhutukazi», ngirango niYo yabyishakiraga ku mpamvu zayo bwite, biri bugirwe ibanga, ariko siko byagenze. Nyuma yo kuvuga ubwoko bwanjye Imana yarambwiye iti urareba ukuntu wabaye nkubajije ubwoko bwawe ku neza, urabona intambara urwanye, usobanura? Kuki wabihinduye birebire kandi ikibazo cyumvikanaga? Iti bene wanyu bo bari hanyuma yawe kure nta n’ubwo bashaka kuba abahutu, n’abadafite aho babuhisha barahahamutse kuberako ari abahutu. Batangiye no kwihindura abatutsi. Kubera icyaha cy’itsembabwoko kibariho. biotine qizenday prix
Buri mwene wanyu wese ashaka icyabumukuraho kuko bwakoze amahano, none kugirango mbakize genda wature ubwoko bwawe. Banza wihane ubwawe ku giti cyawe, kandi unihanire bene wanyu, ubwire na bene wanyu muri rusange mwihane itsembabwoko MWAKOREYE abatutsi, kuko ni MWE mwarikoze. Nibajije impamvu ivuze ngo «twakoze» kandi nzi neza ko ntaryo nakoze, ntangira kugira ubwoba no kwihana aho ariho hose naba naratekereje nabi umututsi. Umwuka arakomeza ampata kwatura ubwoko bwanjye no kwihana itsembabwoko. Nagize ikibazo cyo gusohoka mvuga ngo ndi umuhutukazi. Impamvu nyamukuru yankuraga umutima cyane n’uko kuva jenoside yarangira kugeza igihe Imana yabimbazaga abantu benshi bari baziko nacitse ku icumu rya jenoside. Imana ngo yabikoze ibishaka. Kugirango bimere nk’igihe cya Esiteri. Ari abavuye hanze, ari abari mu gihugu bose yabahumye amaso abandi irabibagiza, bumva ndi umututsikazi wujuje ibyangombwa wacitse ku icumu, nanjye ndyumaho.
Imana yarabyihoreye nanjye inangira umutima ngo ntabivuga nk’igihe cya Esiteri na Moridekayi. Mwibukeko yari yarabujije Esiteri kuvuga ubwoko bwe kuko hari igikorwa cyari kimushyizwe imbere. (Esiteri 2:10). Byambereye ikibazo gikomeye bitewe n’uko aba bose twasenganaga, twabanaga umunsi ku wundi, abapasitori, abavugabutumwa, abinginzi, abakirisito bose bari baziko nacitse ku icumu, Imana nabo yabanangiye umutima. Ikibazo nuko nari narumvise byinshi cyane bigendanye n’urwango bangaga abahutu kandi nabyumva nkaruca nkarumira. Kandi byanze bikunze nagombaga kubana nabo. Kandi ahanini nabyumviraga mu masengesho yo gusengera ngo igihugu. Naba ndi jyenyine ngasenga Imana nyibaza uko tuzamera.
