Abayahudi ni Abacikacumu kugirango ubyumve neza. Urwo rwari urugero.
Hari uwambwiyengo ko baziraga ko bishe mwene wabo Yesu. Ariko ibyo baziraga birahari ntibibuza Imana kubita «umwana wayo w’imfura», kandi icyo umuntu yazira cyose ntaho biri ko ufite uburenganzira bwo kumutsembaho. Bakaba babaye nk’abahutu n’abandi ntazi bavugako icyatumye batsemba abatutsi ari ukuberako Habyarimana yapfuye. Ngo bari barakaye.
Ukaba ubaye igikoresho cyo guhana ubwoko bw’Imana. Aha rero komera muzabonane umunsi izibuka agahinda n’imibabaro y’ubwoko bwayo, n’iminiho bayinihiye, kandi ishaka kubuhorera. Ibyo baziraga byose biramaze. Mu Rwanda ho rero ni agahomamunwa, kuko bariya ni amahanga abiri, abadage n’abayahudi. Naho twebwe rero biteye ubwoba kurushaho kubona abantu bahuje byose baba hamwe, bavuga rumwe, n’ibindi byinshi nawe uzi cyane nko gushakana, kubyarana guturana, gusangira, kwigana gukorana n’ibindi byinshi duhuriyeho byatije umurindi ubukana itsembabwoko ryo mu Rwanda abahutu bakoreye abatutsi kuruta iry’abayahudi bakorewe n’abadage. Aha rero ndagirango nsobanurire ba bandi bakunda ngo abahutu kurusha uko bikunda, bashaka koroshya cyane icyo cyaha ngo hari abahishe abatutsi n’ibindi, ngo itsembabwoko rirareba gusa abariteguye n’abarishyize mu bikorwa kandi nta n’umubare wabo bazi. Tega amatwi wumve cyangwa ufungure amaso usome usobanukirwe kandi ujye wirinda guhindura ihame ibyo utazi. Banza usome igitabo cy’umuhanuzi Obadiya umurongo wa 11-16 Imana yagiye imbwira iti : ihanire ubwoko bwawe.
Ni ibintu ntagira uwo mbyifuriza ku ruhande rumwe kuko biraruhije cyane; ku rundi ni umurimo w’ubutwari buhanitse kandi bigaragazwa n’imbuto zivamo. Natangiraga kwihana nkabona amaraso ku biganza cyangwa nkayakandagiramo, cyangwa nkayabona ku mpande aho nabaga mpagaze. Imana iti ng’uko uko amaraso ameze mu gihugu hose kandi yamenwe na bene wanyu. Ihane ubwire na bene wanyu mwihane itsembabwoko mwakoreye abatutsi. Ati bikore nk’uko Daniyeli yabigenje mu bice 9, aho yagiye akoresha «Twaracumuye».
Naratangaye ngeze muri Kongo-Zayire mu mpunzi. Icya mbere Imana yakoze yateguye igiterane kirimo n’abanyekongo. Igihe nari ntangiye kuvuga mbwira impunzi; Imana iti ba uretse, hindura wihane, kuko bene wanyu b’Interahamwe binjiye muri iki gihugu (Kongo-Zayire) maze bagitera umwaku binjizamo amaraso, maze abatutsi nabo babakurikiye (RPF) bamena amaraso ya bene wanyu, n’ayabanye-Kongo, bigisha Abazayiruwa kwica ubundi bariyibiraga na ka ruswa no kwikundira kubaho neza, guceza, kwikundira abagore, no kuririmba cyane. Nta bwicanyi nyir’izina bwabaga muri kamere y’umuzayiruwa. Ni mwebwe abahutu b’Interahamwe n’abatutsi b’Inkotanyi mwabizanye ino.
