381

Nabaye nk’aho mpahamutse ngiye kubona mbona amaraso ku birenge, mu ntoki, ntangira kuboroga, aho niho habonekeye impunzi zari zifite ibyangombwa by’abanyekongo maze zirabisubiza kuko cyari igihe cyabo cyo gutaha, ziranihana zitegura gutaha. Harimo Interahamwe, n’abandi b’ingeri zose. 

Jya usigaho guhakana ibyo utazi, ribara uwariraye iyo utariraye uraribarirwa. Reka nkomeze nkubwira ibi byo kwihanira abandi aho bituruka, ariko kuri wowe utsimbaraye kuri «gatozi» niba utarava ku izima nta kundi nakugenza, uretse kukohereza mu gitabo cya Daniyeli ibice 9:5. Turavugana kuri iriya «TWA» aho Daniyeli asenga avuga ati «Twaracumuye…», n’ibindi namwe musome ririya sengesho. Buriya ntihabuze Abayuda bavuze batera hejuru ngo ese arinze adushyiramo hari ibyo twamusabye? Aratuvugira se yakwihannye ibyo yakoze. Yasengeye ibyaha bye gusa? Ko twebwe twera de, aradushakaho iki? Ninde wamugize umuvugizi wacu? Mumukurikirane. Ba Daniyeli, Nehemiya, na Ezira bagiye bashyiramo za «TWA». Ni nka bene wacu b’abahutu iyo bambwirango njye nihana abo nishe, kuko bo ngo ni abere, ngo singakoreshe «hutu-rusange» kuko yera de. Kandi mu itsembabwoko ntibigeze bayigira «gatozi», bahagurukiye rimwe nk’abitsamuye, abatarafashe imihoro uwari kubapima kiriya gihe bumvaga agashema, ko bo bakomeye n’ibindi… Niyo mpamvu Obadiya umurongo wa 11 kugeza ku wa 15. Irabisobanura neza. 

Mbese nijye wakoze itsembabwoko jyenyine? Cyangwa nijye wariteguye jyenyine? Umenya ari nanjye wahanuye indege. Byose biterwa n’ibikomere byiyongera ku kutamenya, bikabyara ubujiji. Iyo Imana igushyizeho umutwaro w’ikintu runaka, uracyikorera nyine. Kandi wikorera ibiro bihwanye n’ibyo ishaka ko wikorera. Niyo igukorera kuko ari wowe wikoreye washyiraho bikeya bihuje n’irari ryawe. Biterwa n’uburemere bw’icyo kintu. Kandi n’iyo bakwica ntubireka kuko nibyo Imana iba yaguteyemo. Niyo mpamvu usanga Yeremiya avuga bagakubita, bagafunga, bamusohora ngo navuge ahanure noneho neza adakura abantu umutima. Ngo navuge neza ko hari amahoro n’umutekano na ICT mu gihugu, akongera agasubira muri byabindi bya mbere cyangwa akongeraho ibindi ibibi no kurushaho. Bakazirika bagakubita, bagashyira mu mbago yamara kunoga byagera aho ati : 

«7Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko nicyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka. 

8Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby’urugomo n’ibyo kurimbuka, kuko jambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira. 9Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye