Maze barangije basanga umwanzi wabo ari umwe, ari umututsi amajya n’amaza, basanga kumumaraho byoroshye cyane kandi ariwo muti, uhereye kuri nyumbakumi yiyemeza kumurandura mu isi, kumutsembaho aribyo byaduhesha amahoro, cyane ko we ari na NYAMUKE 14% nk’uko imibare yabyerekana, bahoraga bakora ibarura. Nzagusobanurira impamvu y’iriya mibare nyuma.
Bati twiyemeje kumaraho inyoko tutsi! Ibyo rero ku Mana byari bihagije kugirango mu ijuru bandike mu gitabo cya raporo y’ibirego ko mu Rwanda abahutu bamazeho abatutsi, n’iyo hari gupfa umututsi umwe kubera kiriya kigendererwa hari handitswe itsembabwoko ry’abatutsi mu Rwanda batsembwe n’abahutu kuva taliki ya 7/4/1994. Uhe agaciro cyane ikintu cyitwa «IKIGENDERERWA».
Nutabyumva ntiwirenganye cyangwa ngo ugire undi wikoma, uzibarize Ishobora byose. Urugero rufatika wenda kuri abo ngabo bakeneye gusobanukirwa ni uko umuyobozi ahagarara mu izina ry’abo ayoboye, ibi ubyumve neza. Iyo Perezida Kagame yoherereje telegaramu y’ishimwe, y’akababaro se, ayoherereza undi mu Perezida, cyangwa mu bundi buryo, biriya avuga ngo «mu izina ryanjye bwite (nka Kagame Paul) no mu izina ry’Abanyarwanda bose» ba twebwe, ba mwebwe, biba bishaka kuvuga iki? Twese aturundamo, n’abatabishaka, n’abatamukunda, n’abataramutoye n’impunzi ziri hanze n’abari muri Kongo birirwa bamutuka ko yabiciye abantu, ubwo ngo tuba tubyemeye. Igitangaje nuko kuva aho nabereye n’igihe cya ba Kayibanda na ba Habyarimana kugeza ubu sindumva uwamwihanije ko adashaka ko we amushyiramo. Cyeretse bitangiye ubu kandi agiye agaragaza impamvu we avuyemo, ntabwo byaba bimureba iby’abiyita Abanyarwanda.
Yaba abaye «gatozi» w’ukuri kuko yaba abyiyambuye, naho ubundi aba abyambaye, abyambariye mu itangazo ry’uhagarariye igihugu muri icyo gihe. Twitonde cyane, ntabwo tuba twemeranije nawe ariko aturundamo twese ntihagire ukopfora. Si aba Perezida bonyine n’abandi mu nzego bakunze gukoresha iriya mvugo iremereye cyane ngo «mu izina ryange bwite, no mu izina ry’umuryango… mu izina rya…». Birakoreshwa mu isi yose sindumva uwatonganye. Ariko byageze ku itsembabwoko mvuze ko ari rusange kuri buri muhutu kuko byakozwe «mu izina ry’ubwoko bw’abahutu», maze biracika. Kuki batabajije impamvu Minisitiri w’intebe w’Ababiligi aje mu Rwanda ibyo yavuze asaba imbabazi ngo «AU NOM DE MON PAYS». Mu izina ry’igihugu cye, n’aba Wallons n’Abafurama, n’abana n’abakuru bose b’ababiligi. Ko yabivugiye ku Gisozi ku rwibutso, ko hari abayobozi b’ igihugu hafi ya bose, n’abahutu barimo, ko yabonanye n’abanyamakuru nyuma, ko ntawamubajije impamvu ashyizemo igihugu cyose? Ababiligi bose. Ko nta n’umwe nigeze numva yiriza ngo amukosore vuba amusobanurira ko yabyishe? Ko
