ngo noneho amaze gupfa bahamba nyoko ari muzima na so baramutemagura amara gatatu atarapfa, na mukuru wawe bariye umutima we, na nyoko wanyu bamusatuye inda bakuramo umwana baramusekura kandi icyo gihe wowe wari ufite imyaka ibiri. Ibi si agashinyaguro karenze ubwenge koko. Aba bana bazahozwa n’iki koko? Murumva mufite ubwenge abavuga gutyo? Iyo abahutu babuze uko babigenza byabagonze bahita bavugako habaye jenoside ebyiri. Ngo bikaba bisobanuye impamvu. Tudasenze bazavamo abazasubira mu rugano rwa kiriya gihe.
Iyo mvugo ndasaba ko yavanwa aho yashyizwe hose kuko nta shingiro ifite, ahubwo nayo umuntu yayiregera, kandi nanjye nababajwe n’uko Habyarimana yapfuye (bisome ubyumve neza kuko namukundaga). Ibyo ntitubipfe ni uburenganzira bwanjye gukunda umuntu n’amategeko arabinyemerera ibi byo ndi «gatozi», ariko ntabwo iby’Imana bigira «sentiments na fanatisme». Namukunda nagira sijye umubabarira ibyaha bye. Nta n’ijuru ngira namujyanamo. Mwe mukunda abababeshya. Ubwo rero mvuge nanjye ko namwangaga ngo sinari muzi. Ngo batagirango ndi igipinga? Bande se? Leta y’abatutsi se? Banyambuye ubwonko se singitekereza? Bantwaye ibitekerezo n’ubumuntu? Abari mu gihugu, cyangwa abavuye hanze? Ntabwo nshyigikiye ibyo yakoze cyangwa yakoreshejwe, cyangwa byinshi bibi byakozwe mu gihe cye, ariko ntabwo namwanganga kuko twari tunaziranye. Yavugaga n’igifaransa neza, afite n’ijwi ryiza, igihe yategekaga nari mu mikorere ye kandi nyemera kuko sinigeze nyihakana na rimwe. Niba aribyo bingira igipinga ubwo nabaye cyo kuva cyera. Ndumva n’icyuririzi cyari kije, nari ntangiye gutongana no gucyurirana mumbabarire! Ahubwo dore aho isoni n’izima bijyana bene wacu, ni umwuka wa Adamu wirirwa ubazereramo igihe Imana imubaza ibyo yakoze kuko niwe bari barasezeranye, ati «sijye ahubwo ni umugore wampaye ngo tubane».
Aha mboneyeho gusubiza benshi muri bene wacu b’abanyezima bavugango habaye jenoside ebyiri, ngo n’abatutsi batsembye abahutu, ndagirango mbwire uwumva cyangwa uzasoma ubu butumwa ko itsembabwoko aricyo cyaha gihanikira ibindi mu buremere no mu ngaruka, ku buryo nta n’ibihano byaryo biba muri Bibiliya. Harimo ibihano byo kumena amaraso, (ntuzice) n’ibindi. Ntabwo Imana yigeze iteganya itsembabwoko kuko iyo biba ibyo iba yaranashyizeho ibihano byaryo. N’icyaha kirenga ibindi, kuko iyo bavuze itsembabwoko ibindi byaha biba bicecetse ni nayo mpamvu Satani bimworohera, bikanamuryohera cyane kurega abahutu, iziko baminuje mu isi, ibyo biranditse mu ijuru, mu isi, no mu nsi y’isi.
Reka turebere hamwe amatsembabwoko Imana ubwayo yakoze mu kwera no gukiranuka kwayo. Yabikoze umuntu yayinaniye ariko kubera ko ari Imana yabaga ibyikoreye ku giti cyayo ntacyo twongeraho. (Itangiriro 6:13), Umuntu yashobereje Imana bituma yicuza impamvu yamuremye. Kiriya gihe cy’umwuzure yasize abantu
