Ahandi ni igihe Abisilayeli bagwira cyane muri Egiputa maze Farawo ati : buri muhungu wese uvutse mujye mumuniga, babaye benshi batazatwiganzura. Byaje no kumuviramo gupfusha imfura ye, icyo gihe bicaga impinja. Mose niwe wacitse ku icumu.
Ahandi ni igihe Yesu avuka umwami Herode yagukoreye itsembabwoko ry’abana b’abahungu kuva kuri 0-2 bari batuye i Betelehemu. Bibiliya ntivuga umubare w’abacitse ku icumu ariko umwe ndamuzi ni Yesu kandi niwe yahigaga. Uriya Herodi, Imana yamurwaye inzika ikomeye kugeza igihe umwuzukuru we aguye inyo yihaye kuvuga ubusa ngo abantu bavuze ngo ko avuze nk’Imana nawe ngo yumva muriwe yavuze nkayo. (Ibyakozwe n’Intumwa 12:20-23). Maze Malayika w’Uwiteka Imana aramukumbanya agw’inyo.
Imana iti abahutu mwihane mwese muri abicanyi mbone kubababarira mubeho. Byonyine kuba twari dufite uburenganzira bwo kubaho icyo kirahagije ngo tugibweho n’amaraso y’abatutsi. Kuko umuntu akubajije ati kuki utapfuye mu itsembabwoko? Ubaye umunyakuri wamusubizako utahigwaga kubera impamvu imwe gusa kuko wari «umuhutu». Niba kandi uvuzeko hari abahutu bishwe na bene wabo kubera kudahuza ibitekerezo ntibibahindura abatutsi kuko turi ku itsembabwoko ryakorewe abatutsi. Urugero rwa hafi : Data nawe yazize ibitekerezo, abajepe bamukubitiye mu Kabagari ka Kacyiru mu kabari, arimo gusobanura ibya MDR ishyaka ry’umucyo ngo n’uko yashakaga Rukokoma. Yari azi gusobanura n’ukuntu nawe ari mu Mpirimbanyi za mbere n’ukuntu ngo batoresheje amatora ya KAMARAMPAKA muri 1961. Bamumennye impyiko turahamba. Ariko ntiyazize itsembabwoko kuko ku idosiye ye handitseko yazize «ibitekerezo», n’ikimenyimenyi nanjye sindi umucikacumu. Mvuze ko ndiwe basekera ku mutsi w’iryinyo, sinanabikira kuko bandega gufobya jenoside kuko uburenganzira bw’abahutu bwataye agaciro. Kandi nta n’icyo byamarira ndetse bananyamagana, bashobora no kunshyira mu bapfobya itsembabwoko bo mu rwego rwa mbere. Aha rero nahanishwa «burundu y’akato». Kuko mu bifatika bigaragazako nta bahutu b’abacikacumu babaho, banza wibaze kuri iyi ngingo. Namwe mutirengagije murabizi.
Niyo mpamvu nta kigega cy’abahutu kibaho. Aha naho uhansobanurire nkeneye kuhumva. Kuki? Muri make ntabwo ibyatubayeho bigaragara kuko bitsikamirwa cyane n’icyaha nyamukuru aricyo itsembabwoko. Biriya Inkotanyi zicaga abahutu za Byumba ntibibarwa ngo byari mu ntambara. Iyo abatutsi aribo babanza gutsemba abahutu nibo bari kuba bakoze itsembabwoko. Nyuma abo abahutu bari kwica byari kuba ingaruka za jenoside yakorewe abahutu. Itsembabwoko rivuyeho nibwo n’ibindi byagaragara, niyo mpamvu hahora impaka.
Impamvu n’uko abahutu aribo bakoreye itsembabwoko abatutsi. Kuvuga rero ngo umuhutu wasigaye ni umucikacumu wasetsa abantu
