393

muhutu ugomba gusa neza? Ibi birambabaza cyane bigatuma ntomboka. Iki nacyo ni ikibazo kumvako nta muhutu wasa neza. 

Kuki? Ubwoko buba mu mutima ntabwo buba inyuma. Ni imibereho yawe ya buri munsi, buvanze nawe w’umwimerere. Buba bwuzuye wowe no muri wowe. Bijya gusa no kuba mu ishyaka iryo ariryo ryose, ryaba irya politiki cyangwa iry’idini, namwe muzi ibikurikiraho, kugeza aho abantu bazima bizirika ibisasu ngo bararwanira ibintu runaka, ndetse bakica n’abo batavuga rumwe n’iyo baba ari abavandimwe babo. Nasanze amahame y’ubwoko n’idini n’Amashyaka ya politiki bijya kunganya imbaraga, kuko byose bifite izi mpano zikurikira : Nk’uko Yesu yashyize mu Itorero agaha bamwe kuba : 

1. Intumwa, abandi akabaha kuba 

2. Abahanuzi, abandi akabaha kuba 

3. Ababwirizabutumwa bwiza, abandi akabaha kuba 

4. Abungeri, abandi akabaha kuba 

5. Abigisha, 

«kugirango abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana, no gukomeza umubiri wa Kristo» (Abefeso 4:11-12). 

Ni nako Satani yashyize nawe mu idini no mu isi izi mpano eshanu (5) mu mikorere ye. Yashyize muri bamwe impano ya : 

1. INFLUENCE, bivuga kureshya; abandi akabaha impano ya

2. MANIPULATION, kukuzunguza bakakwambura ibitekerezo, bakakwoza ubwonko; abandi akabaha impano ya 

3. TERRORISME, bivuga kugukura umutima bagutoteza; abandi akabaha impano ya 

4. DOMINATION, bivuga kukwigarurira muri byose ukaba imbata; abandi akabaha impano ya 

5. EXPLOITATION, bivuga kugukoresha icyo bashatse cyose kuko baba barakurangije. 

Nanjye idini ryari rigiye kungenza kuriya maze Yesu arantabara. Umuntu umaze kugira izi mpano za Satani niwe upfira ubwoko bwe, ishyaka rya politiki, idini n’ibindi bisa nabyo. Itsembabwoko ni rimwe (1) gusa ryabaye mu Rwanda, ikirihindura ishyano rigatandukana n’ubundi bwicanyi ni ukugambirira kumaraho gusa, mugahuza nk’ubwoko, mugashyira mu bikorwa, mugatsemba ubwoko. 

Nanjye mbere nashakagako bavugako habayeho jenoside ebyiri : iy’abahutu n’iy’abatutsi byaranyoroherezaga cyane. Ariko kubera umurimo nahawe narasobanukiwe. Imana yaranyamaganye. Byari ukubera ibikomere. Sinaguseka niba ariko umeze nanjye narakurushaga. Ariko haranira kumenya, nibwo uzasobanukirwa. Kandi ndasenga ngo Imana Izakwikirize. Kandi tuzi neza ko iyo