394

abasirikare bari ku rugamba baba boherejwe n’abanyepolitiki baba bafite inzitwazo z’ibyo bapfa n’abo barwana. 

Hari ibyo baba bararikiye, ntabwo ari ntabwo ari ugukunda igihugu n’abenegihugu ntibakatubeshye. Bibaye ibyo ntibajya birundanya ho ubutunzi burenze urugero kandi abaturage babo bicwa n’inzara. Ariko inzirakarengane amaraso yazo ateye ubwoba; abana, abagore abasaza abakecuru, abagabo badafite icyo bahuriyeho nabyo, abarwayi bari kwa muganga bakicwa na ba muganga. Abaforomokazi bakica ababyeyi, abanyeshuri bakicwa na ba mwalimu, na porofeseri, abakirisitu bakicwa na Padiri na Pasiteri, ababyeyi bakica abana basa na ba nyina, cyangwa basa na ba se, n’abandi badafite aho bahuriye na za politiki, n’ibindi by’amahano. Icyo ni ikibazo cy’itsembabwoko ripfa guhitana no kwica urubozo bakabaga abana mu nda, bagasekura impinja mu masekuru. Ntugirengo ndakabya barabinyibwiriye, bakarya imitima y’abatutsi ngo itazabatera. Umva mbese ubundi bupagani bwuzuye ubugoryi bucuramye. Ubuhamya bumwe nahawe bwananiye kubushyira mu bwonko kugeza ubu, ni ubw’uwishe nyina wari umututsikazi maze ngo atangira kumurya gahoro gahoro, ngo yamurangije amaze icyumweru. Umwe mu bayobozi ba gereza amubajije aho yahereye amurya, undi asubiza ko yahereye ku mabere. Amabere yamwonkeje. Murumva cyangwa mwapfuye amatwi? Muratekereza neza cyangwa mwibereye mu majyambere? 

Hari urundi rugero rubi rwabaye hafi y’aho narindi. Bambwiye akana kamwe kari gafite imyaka ine, bica iwabo bavugako ari abatutsi- inyenzi karabyumva, kumva ibyo barimo kuzira, bakagezeho ngo karababwira kati ni mumbabarire irya none gusa sinzongera kuba umututsi. Ese wari uziko iryo jwi ry’uwo mwana na n’ubu riba rikiri imbere y’Imana risubiramo ayo magambo rikongeraho gusaba guhorerwa. Nonese ubu si Rusange koko? Iriya sinzongera kuba umututsi ivuze iki? Nsobanurira kuko wize cyane. 

Reka turebe Itangiriro 4:8-12 

8Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica. 

9Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?” Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” 

10Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka. 11Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. 12Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi.»