395

Amaraso ya mbere y’umuntu yamenetse ku butaka ku isi, kuko aya mbere ni ay’inyamaswa Uwiteka yishe ngo abone impu zo kwambika ba Adamu na Eva anabahongerere, bamaze kwiyambika ubusa. Nyamara ariya ntacyo ayitayeho kuko inyamaswa nta bugingo buhoraho zigirira, ariko aya Abeli umukiranutsi, ongera usome wumve uko Imana ibaza Kayini n’uko ayisubiza, n’ibihano ahabwa. Muribyo ndavuga bitatu by’ingenzi ari byo : 

1. Kuba ikivume 

2. Igicamuke 

3. Inzererezi ku isi. (Itangiriro 4:9-12). 

Aha ndakwibutsa kuri uyu munota usoma cyangwa wumva ibi, ku isi yose hari umuhutu uzerera, hari umuhutu arimo kuzerera, uvumye, w’igicamuke ushaka ngo gukosora ibiriho ndetse ngo arashaka no kurwana ngo aze akosore ibyo Leta yiyise iy’ubumwe ngo yishe ibintu, kandi nayo iri mu marembera. Nimuyireke nayo yigeragereze ihanyanyaze kuko gutegeka u Rwanda ntibyoroshye. Nimureke Kagame na bagenzi be barebe nabo uko basiga amateka mabi, kuko ntabwo umuhutu yagaruka gukosora umututsi. Yakosora ate kandi atari yarangiza kwitunganya n’Imana. Ururimi ntaho ruhurira n’umuntu koko. Yakosora yagira, koko yibwiye ukuri arabona yamurusha? 

Hari n’uwigeze kuvugango Umwami najyaho ngo azaba ari umututsi. Ngo nonese na Premier Ministre nawe azaba ari umututsi? Ngo ce n’est pas possible. Bene aba ntabwo Imana izatuma baba mu Rwanda rushya ndabarahiye. Kandi nanone umuhutu yibukeko ariwe watumye abatutsi bahunga muri 1959; wabona nabyo babihakanye. Kandi bo bahunze nta tsembabwoko bakoze ahubwo baziraga ibyaha bya ba sekuruza. Aba nabo baranyobeye! Aha tuhitondere cyane mwa bahutu mwe, ntabwo muba muzi ibyo muvuga koko, n’ubwo Imana ihanisha abantu abandi. Ndaza kubigarukaho. 

Reka tuvuge ku maraso. Iyo umennye amaraso Imana ivugako ayawe nayo agomba kumeneka (Kubara 35:31). Bahita bavugango Urukiko rwo mu Ijuru, rumaze gusuzuma ibirego Satani yazanye muri iki gitondo byo mu Rwanda birebana n’itsembabwoko, twasanze byaraziye igihe kandi bikurikije amategeko agenga imanza zo mu ijuru, n’ibindi… None rusanze, icyaha cy’itsembabwoko gihama abahutu bose, rwemeje, ko buri wese agibwaho n’umuvumo waryo, rutegetse ko nabo bapfa urupfu rubi, abandi bagafungwa, abandi bagahunga, abandi bagapfa bahagaze. Ibyo kandi bikazaba no ku bazabokomokaho kuko amaraso arataka, aritabariza, afite ijwi risakuza cyane, riboroga risaba guhorerwa, arimo kutumena amatwi. Ayo majwi ahora atumena amatwi kubera iyo mpamvu rero ntidushobora kubirebera gusa ahubwo Itangiriro 4:10 na Itangiriro 9:5-6 bigomba kubahirizwa. Mu maraso niho haba ubugingo.