za Byumba, Ruhengeri, Gisenyi, Gikongoro n’ahandi hose mu Rwanda, ariko ntibibarwa nk’itsembabwoko na rimwe. Kandi nzi n’imiryango iyo za Gikoro na Bicumbi Inkotanyi zazimije. Ariko nta kugambirira kumaraho bigeze.
Akenshi bagiye babiterwa n’ubwoba, n’umujinya wa bene wabo basanze batsembwe, no gutinya abahutu cyane cyane. Kandi ntabwo abo zicaga babaga barwana ibyo birazwi, abenshi bari abasivili b’abaturage, n’ahandi hose zagiye zica abahutu impfu zikabije, ariko ntabwo byakwitwa itsembabwoko. Leta y’abatutsi yo iranabyoroshya cyane bakavugako abahutu bapfuye bose baguye mu ntambara… Ngo n’ibyaha byo mu ntambara… n’ibindi bisobanuro utasobanurira uwo wiciye umuntu. Bitera ubyumva kuba yahita arwana.
KU BUTAKA BW’U RWANDA AMARASO ARATAKA ATABAZA.
Nk’uko twabonye ko amaraso agira ijwi (Itangiriro 4:10), nawe umbarire amajwi y’amaraso arimo gutabariza ku butaka bw’u Rwanda kugeza ubu. Amaraso y’abatutsi, ay’abahutu, ay’abatwa, ay’abazayiruwa muri 1990 baje gutabara Habyarimana, ay’abaganda, ababiligi, abafaransa nʼay’abandi tutazi ariko aya nandiste yo arazwi neza ko yamenetse ku butaka bw’u Rwanda. Muri aya yose harimo ayitwa ay’inzirakarengane. Ni ukuvuga babandi badafite aho bahuriye na politiki, n’impamvu zabiteye. Abanyepolitiki n’abasirikare babo baba babizi neza, cyane abanyepolitiki kuko ni nabo baba babipanze, baba biyemeje kuroha abasirikare ku rugamba bakabemeza gupfa kugeza ku wa nyuma, nabo bakemera nta gutekereza. Baba buzuye za mpano za Satani navuze haruguru, bakaba barwanira kandi ngo bagapfira igihugu cyangwa inyungu z’abanyepolitiki bwite; abandi biba ari imyuka y’ubukenya ibakurikirana ikabatera izima rya kirimbuzi.
Reba neza cyangwa wumve neza : izi nzirakarengane ntabwo zibizi, ntizizi iyo biva n’iyo bijya, ziri mu kigare zitazi. Ariko byo birazizi, ibiteye ibyo ngibyo bigomba kuzikoraho. Twabonye ko harimo ibice bitatu :
1. Hari abazi ibyo barimo ari nabo babitera bakanabiteza : urwo ni urwego rwa mbere.
2. Hari ababirohwamo b’abafana baba bategereje inyungu zizavamo babasezeranije; aba ni nabo benshi, bakurikira buhumyi, ni nabyo bikoresho bya bariya ba mbere
3. Hari n’abandi bihitana ari nabo benshi cyane, aribo «nzirakarengane». Izi nzirakarengane Imana izihorera kabiri.
Ndebera nawe ubu amajwi y’amaraso aborogera ku butaka bw’u Rwanda hose. Ubu rero abazi Bibiliya kundusha b’abanyamwuka cyane bahise bavugako amaraso ya Yesu yamenetse ngo byararangiye, ngo mu Izina rya Yesu, Katika Jina la Yesu, In the Name of Jesus. Barakubeshye! Ndakumenyesha ko amaraso ya Yesu
