yeza gusa uyemeye, uyahamagaye, usobanukiwe agaciro kayo. Ntabwo apfa kweza gusa ngo kuberako yamenetse. Noneho rero ibi byacu ni rusange, ntabwo jye jyenyine cyangwa wowe wenyine cyangwa undi wundi, ngo kuberako afite umuhamagaro, n’uburambe mu kazi, n’amagarade ngo ni ba Dogiteri, PHD, Réverend… Nta wabishobora abayamennye bigaramiye. Bose bavugako bababeshyera. Imana ihora ibiteze amaso n’amatwi cyane, kuko u Rwanda twese tugomba kurugira mu cyuho kugirango amaraso yarumenekeyemo aceceke, akurweho, tumaze guhamagara aya Yesu kuko niwe mpongano wenyine (Abaroma 3:25).
Rero nawe wibwiragako wahamagaye aya Yesu, wibwiragako wasenze cyane, ntabwo amaraso aborogera ku butaka bw’u Rwanda yavuyeho. Uwo uri we wese nguciye intege kandi biramaze, wenda wagira icyo wibwira. Kwihana muri Rusange nibyo byonyine byagira icyo bikiza. Nabibwiye abatorewe imirimo ya Alitari maze baraninira.
Ngarutse ku bahutu no kwihana kwabo, kwihana itsembabwoko ntibikorwa n’umuntu umwe. Iyo biba ibyo Imana iba yaratubabariye cyera igihe natangiraga kwitanga no kwikorera ayo mahano, no kubabazwa nayo. Ariko icyaha ni Rusange ku bahutu bose. Ibi rero bitoneka igisebe cyane abahutu bafite kuberako nabo babuze ababo, ntibashaka no kumvaho n’agace ko kwihana.
Kuko hari n’abo mu batutsi numvise bavugako nta moko abaho. Umva di! Niba atabaho baba babaye iki? Kuyavuga bitwaye iki? Ahubwo ni inkomere nsa, na Leta yiyita iy’ubumwe ni inkomere kuko ntibashaka gukozaho, igahita ibyihutisha cyane ngo twese turi Abanyarwanda da! Kuko dore ukuntu abantu bitsinda kandi umukino utaratangira. Niba nta moko abaho, noneho ukayavugaho, bitwaye iki ko ntayabaho? Wakomeza ukabara izo nkuru z’ibintu bitabaho, ntawe byagira icyo bitwara. Kuvuga ikintu kitariho se bitwaye iki? Kuki byakubabaza nk’aho biriho? Aho ntibiriho? Erega abantu barabyihaye! Kuki udashakako havugwa amoko kandi ntayabaho? Waracanganyikiwe rero.
Hari umututsi wihaye ibyo gusobanura ko nta moko abaho, sinzi uko yari yabaye mu by’ukuri. Kuberako byari mu ruhame nanjye namusubirije mu ruhame, kandi niwe wamwaye, kandi yamwaye kabiri. Ubwa mbere ni ukuvuga ko nta moko abaho, kandi yari amaze kuvugako jenoside yakorewe abatutsi. Ubwa kabiri n’ibisobanuro namuhereye mu ruhame, arongera aramwara. Rusange niho harimo umuti, kandi ntibashake kuwunywa kuko birabatoneka cyane bahora bigizayo kiriya gisebe.
Kubona umuntu uhakana itsembabwoko, cyangwa se uwarikoze urihakana, cyangwa se abavugako nta bahutu bapfuye, mu Rwanda na Kongo-Zayire n’ahandi ku isi, ibyo ni nko guhakana igitsina cyawe. Kuba uri umuhungu ukemeza abandi ko uri umukobwa,
