401

Yego cyangwa Oya? Bikaba bibaye mahwi rero, birangana. Ni ukuvugango mu bafunze harimo abarengana? Igisubizo ni Yeee! Ikindi : mu bari hanze harimo abishe badafunze? Batanazwi, nabwo igisubizo ni Yeee! Bigahita rero bibyara amanota angana. 

Ndabagezaho imfashanyigisho mu mpera y’icyi gice. Nutabyumva ntiwirenganye, nanjye niko nari meze, cyangwa se uraba udashaka kubyumva, cyangwa ufite umutwe ukomeye, cyangwa za mpano za Satani 5 zigukoreramo cyane. Reka nemeranywe n’abavugako abahutu bapfuye aribo benshi kurusha abatutsi bapfuye, nibyo rwose 100% Hanyuma unkundire nanone ngusobanurire n’impamvu. Aha rero ndavugana n’abashaka ukuri gusa, simvugana n’abafana b’ubwoko bahahamutse, cyangwa bafite ibikomere kubera ababo bishwe, bikabatera akababaro gashobora kubyara umujinya ndetse mwinshi. Ababo ndanabubaha, nkanabubahiriza. Ndavugana n’abashyiramo logique nziza kandi batarakaye, n’abuzuye Umwuka Wera bari bubyumve vuba. Kuko ntaho Yesu ahurira na politiki y’isi, Kayizari ahabwa ibye na Yesu bakamuha ibye. Yesu akoresha Tewokarasi, politiki yo mu isi igakoresha Demokarasi, bivuga ngo Yesu ashobora gukoresha umuntu umwe nk’uko Imana yagiye ibigenza yatangiriye kuri umwe. Umwana w’umuntu we akunda ibyinshi, amatora, akanayiba kugirango abe menshi. Akunda ibigaragara byinshi. Akunda kubona no kugira benshi ngo baba bamuri inyuma, kandi ntaho aba abajyana. Ariko bakunze kubivanga, ndetse byaravangitse, uretseko Yesu agiye kubivangura vuba. 

Mbanjirije kuri ririya jambo kuva cyera twihaye, twarase twakoresheje rivugango abahutu turi ba RUBANDA NYAMWINSHI. Abapfuye nyuma cyangwa mbere y’itsembabwoko koko ni benshi baruta abatutsi bapfuye 100%, ariko reba neza icyo bazize. Ntabwo umuvumo iyo uje utoranya ngo aka ni akana, ni agahinja, uyu ni n’umugore, uyu yaramugaye. Bose urakukumba hagasigara abo kubara inkuru bacitse ku icumu. Bigahura na bya bindi ko abahutu bakoze itsembabwoko nabo bagiye bica izo ngeri zose, maze ingaruka zikarekereza kuko zitugeraho twese n’ubwo tutapfa ngo bahambe, dupfa duhagaze kandi nibyo bibi. 

Iyo wapfuye uhagaze wica n’abazima; wangiza byinshi biruta igihe wari kuba warapfuye bagahamba, kuko wanduza n’abazima. Hanyuma Imana ikavubira imvura ababi n’abeza. Iyo imvura iguye, no ku bapfumu igwa yo no ku babarozi igwa yo. 

SOBANUKIRWA NI HO IMANA IZAGUKORESHA MU RWANDA 

Ingero ni nyinshi cyane muri iki gihe. Sinzi uko wansobanurira ko atari byo. Iyo biza kuba ukundi, hari gupfa abateguye itsembabwoko, abarishyize mu bikorwa, wenda n’abariye inka bagasahura, n’abavanyeho inzugi n’amabati. None si ko bimeze. Hararenze hapfa