inzirakarengane kandi ku mpande zombi. Kuko Guhora ni iby’Uwiteka, niyo ihoresha uburakari bwayo.
Nanjye uvuga napfushije abantu benshi mu gihugu, mu makambi, mu mashyamba no mu buhungiro no mu magereza, kandi ndahamya ko benshi batishe abatutsi. Kandi ababiteguye ni bazima «barahumeka» iyo za Arusha barya neza, ariko barafunze. No ku isi yose, n’ubwo bahungetwa ariko barifubitse, bakora n’imikino n’imyidagaduro, bambaye neza ariko barafunze bambuwe n’uburenganzira bumwe na bumwe, n’imitima nama yabo hari ibyo ibabwira. Yesu abatabare! Nanjye nabanje kwanga kumva kubera ibikomere na rya shyaka ry’ubwoko ryari rinyuzuye, ariko Imana yaranganje, yarabinyemeje iranoza ndanoga, kandi ibyayo nibyo kuri. Imana irakiranuka muri byose. Iyo ivuze iti : ihane, iyo ushaka kubaho uhita wumvira kuko iba izi impamvu, ukihana vuba ndetse itaragusubiriramo icyaha wakoze nk’uko byagenze kuri Adamu (Itangiriro 3:11). Hariya Adamu yahise abyegeka ku mugore n’Imana, bisa nk’aho we abaye umwere. Yihinduye umwere kandi Imana yari izi dossier ya Eva ko ariwe waciye urubuto akarurya yarangiza agahaho n’umugabo we wari kumwe nawe, akamira atanabajije iyo ruvuye. Uyu nawe upfa kurya ibyo abonye yaranyobeye!. Nyamara umugore we asa n’aho yemeye, kuko naba nawe yaravuze ngo inzoka yanshukashutse ndazirya. We yemeye ko yaziriye quand-même. We yemeye ko yashukashutswe akazirya. We yemeye ko yaziriye. Imana yaje ihamagara Adamu ku mpamvu zayo bwite, hari ibyo bari baziranyeho atari na ngombwa gusobanura hano. Icyo Adamu yasabwaga kwari ukwihana vuba bityo bigahesha Imana uburyo bwo kwita kuri dossier ya Eva, ikayifungura vuba na bwangu. Yasubije ibyo Imana itamubajije, kuko yaramuhamagaye iti «Uri hehe?» (Itangiriro 3:9). Arayisubiza ati «Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha» (Itangiriro 3:10). Imana ibona ko akwepa ikibazo noneho irakimuvugira «Iramubaza iti “Ninde wakubwiyeko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?» (Itangiriro 3:11). Nibwo yisobanuraga ko ari ukubera umugore yamuzaniye. Ayishyiraho icyaha cyo kuba yarazanye uwo mugore, ni nk’aho yayibwiye ati «Mbere hose nigeze nzirya? Ni wowe rero ufite amakosa».
Iyo Adamu yihana yari kuba akoreye Eva ishyano kuko Eva niwe wari washutswe n’inzoka. Kuko niwe waciye urubuto, niwe waruriye, arangije ahaho n’umugabo we wari kumwe nawe ararya. Bivuga ngo iyo Adamu yihana ati «urubuto naruriye mbabarira», ntanavuge aho rwaturutse kuko Imana yari ihazi, nta n’ibyo yari imubajije. Iyo avuga ati «mbabarira» gusa, uriya mugore yari agatoye kuko yari afite amahirwe yo kwihana kabiri : ubwa mbere icyaha cye, ubwa kabiri kuba ariwe wagikoresheje umugabo. Byose ntabyabaye maze buri wese ahanwa ukwe. Ariko iyo bigenze kuriya nk’uko biriho ubu hakabura uwakoze icyaha, ubwo mbese Imana niYo iba ibaye
