bazahera mbere ya 1959, bongere bagaruke na nyuma ya jenoside, bakomezeee… Iyo mvuga ibi ni Itorero riba ribwirwa cyane cyane, ubwo rero abavugwa aho kugira icyo bakora bahita barakara bakongeraho ko ari ibya wa musazi, uhora asara, ariko akazagwa ku ijambo kuko byatangiye kugaragara. Nzakomeza nsare nzarigwaho, mwanze mukunze nzarigwaho. Bo baziko kubera ibyo Leta yiyita iy’ubumwe yikorera, yifitiye 10/10 mu majyambere, na Vision yayo 20/20 n’ikorana-buhanga n’igishushanyo-mbonera cy’umujyi cyavuye Singapur, n’ibindi byinshi. Inyuma ha Kigali harera de. N’amajyambere, n’ubuyobozi bwiza bushimwa, n’ibindi byiza bigaragara inyuma nko gusukura umujyi, kuwukubura,… ni byinshi. Ariko imitima ari nayo abakozi b’Imana bashinzwe yo yarangiritse hafi kubora, ndetse imyinshi yaraboze. Reka mbivuge ibyo ntawabihakana. Uhereye ku mutima wawe kandi ntiwibere, uko ugaragara inyuma ni nako imbere hameze? Kuko ngo turi n’abambere mu buryarya ni nacyo ahanini bamwe bazira, kuvugako bigenda kandi nta kigenda, no mu nzu bita iy’Imana niyo ntero niyo nyikirizo. Ntacyo twakoze ibyo tugomba kubyemera.
Byambyariye abanzi benshi ari abahutu ari abatutsi b’abanyamadini n’abandi. Ahaho bose bavuyeyo babihurizaho ko bagomba gushyira hamwe bakandwanya, birabananira kuko Yesu yari kumwe nanjye, bamwe akanabumvisha mu buryo bwose. Bamwe baba bashakako mvuga ko mbere ya 1994 bakoze cyane bari inyangamugayo, nkareba uko nabigoreka kuko ibibi byakozwe icyo gihe ari byinshi cyane nta gorekero nabona. Noneho nababwiza ukuri ko babyishe, ko tugomba kwihana ko ntacyo twakoze cyahesheje Imana yacu Icyubahiro uretse itsembabwoko ryavuyemo, bati yarasaze twe twarakoze cyane. Hari n’abavuga ko basenze cyane. Urundi ruhande rwa nyuma ya 1994 rwo rwishyiraho cyane kuko nta tsembabwoko rwakoze, ariko nta n’icyo rwakosoye kigaragara. Aha ndavuga mu buryo bwo mu Mwuka ukurikije ibyabereye mu Rwanda. Navuga nti duce bugufi Imana iratugaya, bati yanga Leta ntakunda abavuye hanze arashaka MRND. Impamvu n’uko bose ari intagondwa z’inkomere.
Tugomba kwemerako ntacyo twakoze kuberako ni ukuri kwambaye ubusa kandi twari tumenyereye ukuri kwambaye. Icyatumye menya ko byakomeye, n’uko bananiwe kurenzaho, bananiwe kuryarya, byose bijya ku mugaragaro, hari n’abansabiye gufungwa basanga Yesu ahari mpita nkundana n’abo bari babisabye havamo n’abakizwa. Uziko bampangiye no kwicwa kenshi. Najyaga ndara mu mabohero yabo anyuranye nkirirwamo, ariko sinigeze manuka 1930. Iminsi myinshi nafunzwe ni irindwi. Imigambi y’Imana iratangaje. Erega uwo ntazi se nzi nyina cyangwa se basi nyina wabo! Ariko nanjye hari Umwuka umbamo uhora unsunikira kuvuga, niwo uba umereye nabi kuko sijye wabyihaye rwose mujye munyumva neza, aka kazi ntako nasabye ni nka byabindi by’umuhanuzi Yeremiya ati «Uwiteka we, waranshutse kuberako undusha amaboko».
