413

Impamvu n’uko igihe cyose imyaka 400 bategetse, abami b’abatutsi uretse Rudahigwa weruye ati u Rwanda nduhaye «KRISTO UMWAMI» ndarumutuye Umwami w’Abami ku mugaragaro, i Nyanza amanywa ava. Kandi kuva aho abisengeye kugeza igihe abazungu b’ababiligi bamwiciye i Burundi, nta maraso yongeye kumeneka mu Rwanda, ndetse yari yatangiye kubitunganya, n’abakene ashaka ko babaho, atangiye gukuraho ubwibone n’agasuzuguro. Maze Nkubito y’Imanzi, umubiligi aramurebera, aramutambikana. Ariko misiyo y’abazungu b’ababiligi, yari itaruzura maze baramwirenza kuko yatekerezaga neza, kandi bazirana n’abatekereza neza buri gihe. Uretse uwo wenyine, kuko na murumuna we Ndahindurwa Jean Baptiste Kigeli V yimye mu kaduruvayo gatejwe n’abahutu b’impirimbanyi bari bakamejeje ngo nabo barashaka kumva uko gutegeka u Rwanda bimera n’ubwo nabo baje kumira umuriro. Icyo gihe rero ingoma- ntutsi yari yasezerewe. Uriya mugabo mu by’ukuri yimye nka Sindikubwabo, kuko bombi bategekeye mu kirere. 

Mu ijuru Malayika yari yabitse dosiye y’umututsi igihe gishyize cyera. Bagombaga kubanza kubabazwa bategurizwa kugaruka ku ntebe y’ubwami ya ba sekuruza, ari nacyo gipimo cyabo kitoroshye ku bariho ubu. Ariko uriya muryango wo kwa Musinga ufitanye igihango n’Imana kubera ko ririya sengesho rya Rudahigwa ryakoze ku mutima w’Imana. Ubisoma abyitondere kuko niho ubwenge burebana n’iki Gihugu buri. Harimo ipfundo rigomba gupfundurwa n’Imana yonyine. Kandi n’igihe cyagiye, ndetse cyanageze. Kigeri V. bamunyujijemo umurongo. Numvise avuga ngo yagiye i Kinshasa agiye kugaruka yumva Radiyo iravuze ngo Kigeli ntakiri umwami w’U Rwanda. Maze kubera kwanga Imana kandi bariho umuhamagaro abatutsi bo miryango y’abami cyane cyane, ibahanisha abahutu bari insuzugurwa icyo gihe, nabo bajyaho bataziko bicaye ku munzani ukomeye, bataziko u Rwanda ari igipimo, maze bategekera ku maraso y’abatutsi, bategekera mu mitungo yabo, babateza ikimwaro no kwangara no gupfa impfu mbi kandi bari imfura, bariho amavuta y’ubutware. Kumwara kwabo ntiyari kubyihanganira. Imana iti buretse ndebeko wenda abahutu banyubaha, ko bagira icyo bankorera. Mu by’abatutsi baziraga cyane ni buriya bubyutse bwo muri za 1930, mirongo itatu na kangahe, bwabanyuze mu myanya y’intoki bukajya kubyutsa ayandi mahanga. Muzambarire inzara zakurikiyeho kiriya gihe, kandi ni nako barushaga ho kuraguza cyane bashaka intsinzi. Bakunda intsinzi cyane, kandi hari n’undi uyikunda kuko we anayifite. Ni Yesu Kristo. 

Bagiye batubwira za RUMANURA, RUJUKUNDI za GAKWEGE n’izindi nawe ubaze abakuru bakiriho, cyangwa usome amateka. Kiriya gihe Imana yatezaga ubwega ngo ahari abatutsi bakumva ariko wapi! Ariya yari amahoni yavuzaga, baranga barinangira. Kandi n’ubwo waburana ngo ntibari babizi, igisubizo ni Hoseya 4:6. Haravuga ngo : «Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo