wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe». Maze uwiyita Umunyarwanda akisigarira mu bigirwamana bye abanyamahanga bamuzaniye. Bikamuzunguza bikamumaraho abana, bikamupfakaza. Buri gihe agahorana intimba yo gupfusha abasore. Nawe agakomeza kubyambaza. Hariya Imana yaraharakariye, ndetse iharwarira inzika abari bariho icyo gihe, n’abana n’abuzukuru n’abuzukuruza babo. Satani yaje kwiba, kwica no kurimbura ubwo aba aratwibye kandi atwiba ikintu gikomeye mu mateka y’isi n’ijuru. Nabyo bijya muri dossier.
Nyuma y’imyaka 11 Kayibanda ahanyanyaza atazi iyo biva n’iyo bijya, karamuhagararana. Icyo gihe abatutsi barimo guhanirwa ibyaha bya ba sekuruza bohejwe ngo bacumure. Iyo bari mu mahanga, Kayibanda avaho bari batararangiza ibyo bihano byazanywe no gukiranirwa kwa ba sekuruza, kuko byafashe imyaka 35 yose ngo byemerwe, nabwo kandi Imana ibaha conditions, ibyo bagombaga gukurikiza ngo babone gutaha. Ntabwo rero Imana yari kongera kwimika umututsi kandi yari akiri mu bihano byazanwe no gukiranirwa kwa ba sekuruza kwanabateye gucumura nabo. (Amaganya ya Yeremiya 5:7). Ahubwo Imana mu bwenge bwayo no mu kwera kwayo no mu bushishozi bwayo, ihagurutsa umuhutu w’umukiga ngo akureho umuhutu w’umunyenduga kuko bari banafitanye utuntu two gusuzugurana. Bamwe ngo bari abasirimu kuberako bari begereye za Asitirida, ngo baranize, za Nduga, na za Kigali hafi aho Bwanacyambwe iwacu, Gikongoro kwa Makuza wabaye na Minisitiri w’amashuri, abandi ari abaturage cyane bo mu rukiga mu misozi miremire. Icyo gihe Imana yarimo no gukurikiranira hafi iby’umututsi ku bw’impamvu zayo bwite ntari burondore.
Erega Imana igira ibyo yitwaza maye! Kandi ikunze guhanisha abantu abandi. Sinzi aho nabivuze umututsi yari anyishe ngo nta byaha ba sekuru bakoze, ngo nabo ntabyo bakoze, ngo ahubwo abahutu ni bo banyabyaha. Nti sawa rero. Bene abo nshinzwe guhita mbababarira kuko ntibaba bazi Ijambo ry’Imana (Amaganya ya Yeremiya 5:7), uretseko n’abarizi bisaba kubasobanurira. Abanyenduga bari barize, abakiga bati dufite imbaraga za gisirikare, kandi byaribyo. Bimera nk’uko byagenze ku Rucunshu igihe cya Rutarindwa n’ubugome bwa Kanjogera na basaza be ba Kabare na ba Ruhinankiko. Imyuka ye na n’ubu iracyakora, n’amayeri yuzuye ubugome n’amanyanga yakoreshejwe, n’izima ry’umututsi ryo kwanga guseba, no kwanga agasuzuguro byabyaye kwitwikira mu nzu. Uwo ni umwuka wo kwiyahura no kwiyahuzwa. Imana irabireka, kuko nta kiba itacyemeye. Abatutsi basengere umwuka wo kwiyahura no kwiyahuzwa ubabaho kuberako banga agasuzuguro cyane.
Abahutu bo bakunda kubaho ariko nabo bakica abandi ngo birengera. Maze taliki ya 5/7/1973, Habyarimana arabyubika
