415

ashyiraho Komite y’Ubumwe n’Amahoro yari igizwe n’aba Major benshi, hariho bake muri iki gihe. Hari uwambwiye ko Habyarimana mu marembera ye yaba yarakiriye Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi we, akanasengerwa n’umuyobozi wa ADEPR icyo gihe ngo kuko yari inshuti ye magara; niko numvise. Jye icyo gihe nari umupagani wo mu rwego rwo hejuru, nari nyoboye agatsiko kagombaga kuraguriza igihugu ngo tumenye niba tuzahama ku butegetsi. Ariko ngo ako Gakiza ke ntikamaze kabiri kuko madame we na baramu be n’abanyakazu bavugije induru z’ibyo yagiyemo byashoboraga kubicira gahunda z’ibyabo bya za Nyabingi, n’Amajyini n’Abacwezi n’ibindi bigirwamana by’abanyamahanga birirwagamo bakararamo bihambaye byo kwa Mobutu na Moubarak bakoreshaga. Na Kiliziya Ntagatifu itari kubyihanganira, yahoraga isomera misa muri Chapelle iwe. Yahise ahirima rero kuko ntiyaguye yari atarahagarara neza [mu gakiza]. Sinzi niba yaranicaye. 

Uziko abategetsi b’u Rwanda banze Yesu? Ugiye ureba muri izi mvugo, abategetsi bagiye bakoresha, harimo : AMAHORO N’UBUMWE N’AMAJYAMBERE. Kabengera aririmba ngo : TWANZE KUBA INKANGARA Y’UBUGOME, NGO ICYO TWASHAKAGA ICYO GIHE YARI AMAHORO N’UBUMWE; aririmba ingabo z’igihugu biratinda. Igihe bamwe bari bakirangariye impinduka, hakurikiraho ibintu biteye ubwoba mu mateka y’u Rwanda. Ba banyenduga hafi ya bose bize n’abacuruzi bapfuye urupfu rubi rw’agashinyaguro. Uzarebe igitabo cyanditswe na nyakwigendera Francois Nsengiyumva cyashyizwe ahagaragara n’umugore we Nyiransabimana Agathe, kuko we abahutu baramuriye mu itsembababwoko. Nyuma y’itsembabwoko, umugore we yaragisohoye. Uzarebe ku rupapuro rwacyo rwa 3, maze urebe uko ba Sembagare na Lizinde na ba Butsitsi na Cyarahane na Sukiranya bishe abo bitaga abanyenduga bakaba barapfuye urupfu rubi ntibahambwe n’ababo. 

Rwanda we! Rwanda udashyingura neza abakuyoboye uzamera ute? Rwanda utubahiriza abakuyoboye wabaye ute? Rwanda udashobora kwerekana imva ya Kayibanda n’abo bategekanye kuva muri Repubulika ya mbere, wabaye ute? Benshi niganye n’abana babo, abandi nakoranye n’abana babo. Urashaka kubindusha? Byanteye agahinda kuva cyera, nari ntaramenya gusenga, ariko nkibaza impamvu abantu bica abandi gutyo. Kuko muri kamere yanjye ngira impuhwe ngakunda n’ukuri, kandi ntibimbuze kugira amahane. Sinigeze mpa umutima urwaho rwo kwishimira ibibi by’abandi? None murabipfundikiye mwataburuye n’imva ya Mbonyumutwa. Kandi Rwanda uranshisha. 

Ndabaza kiriya gihe aho Ababiligi bari bari, nta Ambassade yabo yari mu Rwanda? Ko ariyo yahageze bwa mbere ikaba na n’ubu igifite (plaque) icyapa cyanditse ho no 1? Muzansubize igihe abahutu bo mu majaruguru igihe bicaga abo mu majyepfo, niba Umubiligi atari afite ambassade mu Rwanda? Muzamumbarize niba atarabikurikiraniraga