ibintu. Ibyo mvuga byinshi ndabizi. Singusobanurira impamvu n’aho byaturutse ariko harizewe.
Mu by’ukuri byageze aho ajya abona amakuru atariyo kubera ko ubutegetsi bwose bwari mu biganza by’abamurushaga ingufu. Baramubeshyaga n’iyo yari kumenyako bamubeshya ntacyo yari afite gukora cyane mu marembera y’ingoma ye.
Inzego z’iperereza zari mu maboko y’abamurushaga imbaraga, ibyo ni ukuri. Ntumbaze byinshi. Bivuga ngo bari bamuzi wese, ariko we ntiyari abazi.
MUJYE MUSOBANUKIRWA KO IMANA IHANISHA ABANTU ABANDI
Mu marembera ye yari igikoresho gusa. N’aho amenyeye bimwe, aho kumugirira umumaro ahubwo byaramuhuhuye, kuko byari byararenze igaruriro, bigeze kure. Bari baramugose ndetse byinshi byabaga atanabizi akazabimenya nyuma, bigakomeza kumugabanya imbaraga no kumuhindura igishushungwe. Hari agatendo kigeze kuba, abasirikare bamwe kubera ishyari babeshyeye mugenzi wabo ngo yashatse gukora Coup d’Etat, dore ko badatana na za coups d’état, banavuga aho yayiteguriye, ibyo babikoze incuro eshatu zose. Habyarimana we yari aziko bamubeshyeraga ko bari bamufitiye ishyari ryinshi kuko atigeze yijandika mu bikorwa bibi nkabo, ariko yabuze uko abigenza kuko yakundaga uwo musirikare cyane. Byageze aho babandi banamupangira bamuhitana mu bundi buryo bw’ubugome, bitwaje ko Inyenzi zateye, maze bahita babeshyera Inyenzi ko arizo zamwivuganye, nazo zibeshyera ko zamwishe. Agambanirwa atyo na bene wabo, yicwa na bene wabo. Ibyo mbizi neza kandi ntiwemererwa kugira icyo ubimbazaho, ntunakeke cyangwa ngo ukekeranye utaza kwibeshya. Ntuzapime no kunyikundishaho ngo ugire ibyo umenya. Ni ibyanjye bwite.
Hari ubwo ibintu bikuyobera cyane, ibyitwa politiki y’abantu bishyiriraho uko bashatse. Iyo hajemo agashyari kandi ntikajya kabura, tayari iyo wihaye gukora neza hari abakora nabi, ukiha gufasha abandi ukaba uwo nakwita umuntu mwiza, uba ugatoye muri iyi mikorere ya Antikristo ikora mu isi hose. Baragupangira kuko ba Compaore na ba… ntuza…, babandi baba bari hafi. Uba aka Sankara n’abandi… Ukaba igikenya nyine bikarangira. Nyuma babandi nabo bakaza biriza ko babuze umuntu w’ingirakamaro.
Nanga politiki y’isi mubimenye. Umunsi Imana yabishyize ku mugaragaro sinzi aho bazakwirwa. Maze bakishimirako imfubyi zizasabiriza, ariko Yesu aba afite indi migambi myiza. Politiki mbi ni nk’urushako rubi. Ni nko kugira umugore mubi cyangwa umugabo mubi. Ubura epfo na ruguru, kandi kubiva mo ntibyororshye. Nabonye byinshi muri politiki mbi, byanatumye nyanga cyane, ngo ihora irengera inyungu z’abaturage ariko mu by’ukuri irengera izayo.
