Navugaga rero ko mu marembera ye, Habyarimana yari igikoresho gusa cyane cyane umuryango w’umugore we na bamwe mu bawumviraga, abawukezaga, batigeze bifuza ko hari uwundi wagira uruhare mu gihugu, keretse ubaye umuboyi wabo, ugahora uhakirizwa kandi nawe witunze. Uvuze ukuri wese kandi ku nyungu z’igihugu akabizira. Aha navuga byinshi nzi kandi mfitiye n’ibimenyetso kuko naracengeye cyane kandi sinabishakaga. Ndetse bimwe nabifataga nk’amakuru atamfitiye umumaro. Byari ukugira ngo nzavuge ibyo nzi byose se? Cyeretse mwemeye gushyiraho urukiko rwanjye nanjye rwihariye ntihagire uruntegeka ho, akaba ari nanjye wishyiriraho inzego zarwo: Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, Perezida w’urukiko n’abamwunganira, abanditsi, n’abahesha b’urukiko.
Ariko mujyane ibyo, kandi ntihazagire umbaza ubusa anyibarisha, yisekesha ngo ashaka ikimva mo. Njye sinseka naratsiratsije, ndanamaramaza. Maze icyo gihe Satani aricara, aregama arinanura, araryama aricura, araruhuka afata imbaraga, ararya, arusa, amadini amuha intebe, abategetsi bamuha aho aryama aruhukira, maze inkundarubyino ziramusasira ziramukeza amanywa n’ijoro, arizihirwa. Imana itegereza ko igihe cyayo kigera, ko bariya bashakaga gutaha amarira yabo azuzura, inategereza na none igihe ibyaha byo kwa Kayibanda na Habyarimana bizuzurira.
Kuko Imana ihanisha abantu abandi rero ibyo mubimenye; icyo twagiye tubura ni ihishurirwa mu bintu byose cyane ibirebana n’u Rwanda. Maze abana ba za Nyenzi zo muri 1959 bariye karungu, Imana ibikurikiranira hafi 100%, batera u Rwanda bataha, kuko ineza no kumvikana byari byananiranye, kandi n’ibyaha by’abahutu byari byuzuye 100%.
Wambaza uti: Ese kuki habayeho itsembabwoko? Dore ko bamwe babyuririra ho bikanabatera kuvuga ngo nta Mana yari mu Rwanda. Kandi ngo niba yari inahari ni ingome, n’ibindi. Ngo n’imputu, bivuga ngo ni Imana y’abahutu.
Umwe ngo yigeze gupfusha umwana ari we yagiraga kandi ngo yakoreraga Imana cyane mu Kuri no mu Mwuka, noneho ngo abajije Imana mu mubabaro mwinshi aho yari iri umwana we apfa, ngo imusubiza bwangu iti nari aho nari ndi umwana wanjye w’ikinege apfa. Niba yarihanganiye urupfu rubi rw’Umwana wayo, ikihanganira igihe abantu bamarwaga n’umwuzure, uretse ko byo byayiteye akantu ikicuza, ikaba yarihanganiye abari batuye Sodomu na Gomora bahindutse ivu, ikihanganira Abayahudi miliyoni 6 zirenga zayipfiriye mu maso, Adolphe Hitler yazipangiye, bagapfa urupfu rw’agashinyaguro, kandi bitwa «umwana wayo w’imfura», yabura ite kwihanganira ibindi byose, biri mo n’ITSEMBABWOKO гyakorewe abatutsi n’impfu zose z’abahutu? Kuko Imana si umuntu, kandi nta
