421

byagenze. Ni nayo mpamvu uwacitse ku icumu ushonje wese akubwira ati erega n’ubundi ntacyo twapfaga namwe abahutu! Iyo bariya bagome b’ibisambo badatera igihugu cyacu twari tubanye neza. 

ABACITSE KU ICUMU BAFITANYE INZIGO N’ABANTU BABIRI. Ndabakunda, ndabasengera, kandi Imana igiye kubibuka, kandi izabakoresha ibikomeye. «Abacitse ku icumu rya jenoside bazumvira Imana gusa nibo mvuze, kuko si bose». Ni abazumvira Imana gusa. Bafitanye inzigo rero n’abantu babiri. 

Inzigo ya mbere bayifitanye n’abahutu, inzigo ya kabiri bayifitanye na bene wabo bavuye hanze. Cyangwa se aba mbere ni abatutsi bavuye i Bugande n’abandi, aba kabiri n’abahutu. Niko bimeze ariko ntibazi kubisobanura. 

Mu gice cya kabiri cy’iki gitabo nasobanuye ibyerekeranye no «Gutanga no Gutamba». Abavuye hanze batanze abari mu gihugu, maze abahutu babishyira mu bikorwa. Mu yandi magambo abavuye hanze ni abafatanya-cyaha n’abahutu. Abavuye hanze bagambaniye bene wabo bari imbere mu gihugu, maze abahutu bari ku butegetsi bashyira ubugambanyi bwabo mu bikorwa. Ni abafatanya-cyaha. Ni ba «complices». Mu buryo buziguye cyangwa butaziguye simbizi. Hari ababizi bo mu nzego zo hejuru. 

Ndifuza ko umunsi umwe bazabisobanura, bakabisabira n’imbabazi, niba ari abana b’ubugingo ariko. Satani we azi Ijambo ry’Imana kuturusha kandi ararisobanukiwe cyane, aziko nta marangamutima Uwiteka agira. Nta sentiments yigirira. Kuko Satani yareze umututsi ibintu biteye ubwoba, kandi n’igihe cye cyo kongera kugaruka ku ntebe y’ubwami cyari kigeze, niyo mpamvu habaye isibaniro. 

Hari n’ikindi nakongeraho utanazi rwose. Hari Amavuta ari ku mututsi; yayapfushije ubusa Imana birayibababaza kuko atayakoresheje neza. Ayo mavuta niyo yamwiyokereje. «Amavuta y’ubutware», «GUTWARA», yabahaye gutwara birabananira, kubananira si ikindi, ntabwo bubashye Imana bariyubashye. Niyo mpamvu nsaba ngo muri iki gihe bumve ibyo Umwuka ababwira. Ariko Imana igira abo irengera ngo bazayihamirize batange ubuhamya, kuko ubundi bagombaga gupfa bose bagashira, ndavuga abari mu Rwanda. Niko byari byanditswe na Satani. Kuko ugomba kubanza kumenya uko ikirego cya Satani cyari kimeze kugirango ubone kujya impaka. Yajyanye dossier ivugango Mana wemeyeko abatutsi bataha kandi nibyo; igihe cyabo kirageze ibyo ndabyemera. Ariko ndakwibutsa ibyaha bya ba sekuruza bagucumuyeho cya gihe, n’ibyabo bakoreye mu Rwanda no mu mahanga. 

Ku bw’iyo mpamvu ikomeye kuko Wera ugakiranuka ntushobora gupfa gucyura aba ngaba maze ngo basange bene wabo bahuje