422

ubwoko n’ibyaha bya ba sekuruza, ariko badahuje amateka ya nyuma ya 1959. Bamwe barahunze abandi basigara mu gihugu ariko bose bagucumuyeho. Mpereza rero kandi icyo nshaka ni amaraso, rero kugirango binjire nabo ndamena ayandi kuko impande zombi ntawigeze yihana. Kandi Mana wibuke n’ingoma zose uko zagiye zisimburana mu Rwanda, hagombaga kubanza kuba ibitambo by’amaraso, kuko n’ubundi n’aba baje barwana si ku neza batashye. Baraje ngo amaraso ameneke. Nanjye sinshobora kuviramo aho kandi mfite «Droit légal», uburenganzira mpabwa n’amahame yawe kuko Ijambo ryawe rivuga ko : Nta maraso amenetse, nta gucungurwa kwabaho. 

«Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha» (Abaheburayo 9:22). Ngaho nyumva unyumvire kuko ikirego cyange gifite ishingiro. Habyarimana arapfa maze undeke ntsembeho abatutsi bene wabo b’aba batashye bababise. Imana yemera ikirego ariko isigarana ibanga, yisigariza abacitse ku icumu mu ibanga. Biri mu Mwuka nutabyumva ntiwirenganye cyangwa ngo wihe kurakarira ibyo utazi (Hoseya 4:6). Ariko hari Itangazo ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi : ABAZUMVIRA IMANA IZABAHA KU BUYOBOZI BWO HEJURU IRIMO GUTEGURA. Ni birebire! Hanyuma rero aya moko ahora arebana ay’ingwe ahora ahanganye Imana iti hagiye gukorwa (Abaroma 11:32) hasigaye rimwe ku muhutu no ku mututsi nkarangiza agasuzuguro bagirana, ngakura amoko mu mitima y’abiyita Abanyarwanda, ureke ibyo kuyakura mu ndangamuntu no kutayavuga, no kuvugako mwese muri Abanyarwanda. 

Ndagusaba kumva aha neza : FPR itera hari handitsweko abatutsi batashye, kandi bagarutse ku ntebe y’ubwami. Ku Mana nta Repubulika zibaho ntundenganye, ndakoresha imvugo ya Bibiliya. Ntaho bihuriye rero no kuvugako harimo n’abahutu; ibyo ni nka byabindi by’ubwiyunge ngo bashyiramo abahutu bagasabana nta kindi kibaye, kandi ubu abatutsi aribo bari ku gipimo. Abahutu bagomba kwirwanaho bihana ibyabaye mu gihe cyabo cyane cyane ikiri ku isonga ni itsembabwoko kuko ni icyaha kirya ibindi, ariko kugeza ubu ntibumva, bazumva ryari ko bagomba kumva. Hanyuma abakiga bazihanire abanyenduga ko babiciye. Bafite izima Satani abatera riteye ubwoba ryo kwihagararaho, abumvishako bagikomeye. Bashakisha ibyaha ku batutsi ngo barebeko byapfa kungana ariko wapi, ngo barebeko bakoroherwa n’igitutu botswa n’itsembabwoko, ariko nta wundi muti uretse kubyemera, tukabyatura, tukabyihana ku mugaragaro twese tugaca bugufi n’iyonka. Naho ureke guhora twipfusha ubusa ngo «Nous plaidons non coupable». 

Bivugango mu by’ukuri turarengana, noneho ngo abatutsi bakaba bariyishe cyangwa se barakoze gisida, cyangwa se bariyahuye, cyangwa bazize abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro. Ibi byonyine ni ubugoryi, ni ukwihindura ibicucu imbere y’Imana n’imbere y’abazima,